Rayon Sports yanze gukubitwa nka mucyeba inga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musanze FC ikomeje kwerekana ko ikibuga cyayo nta kipe ikomeye yapfa kuhava inganya na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/8 mu mikino y'igikombe cy'Amahoro. Rayon Sports yaje kuri uyu mukino ibizi ko mucyeba wayo yahaguye mu mikino ya shampiyona itsindwa igitego 1-0 mu minota ya nyuma. Nta kosa Rayon Sports yagombaga gukora kuko irabizi ko gutwara shampiyona uyu mwaka bigoye ahubwo kugira ngo isohokere igihugu nibura yatwara igikombe cy'Amahoro.

Abatoza ba Rayon Sports hafi ya bose uyu munsi ntibigeze bicara

Umukino watangiriye igihe, Musanze FC nk'ikipe yari mu rugo iba ari yo iwukoraho bwa mbere. Ntabwo byarangiriye aho kuko iminota 10 ya mbere Musanze FC yihariye umukino ariko uburyo bw'igitego bukanga. 

Abakinnyi Musanze FC yabanje mu kibuga: Ntaribi Steven, Nyandwi Sadam, Niyonshuti Gad, Dushimumugenzi Jean, Muhire Anicet, Nshimiyimana Amran, Harerimana Obed, Niyitegeka Idrissa, Samson Ikeckukwu, Nkundimana, Eric Kanza Angua.

Nyandwi Sadam uryamye mu izamu uyu munsi yari yabaye ibamba imbere y'ikipe yakiniye

Ku ruhande rwa Rayon Sports Muhire Kevin na we yakinaga neza ndetse byagaragaraga ko ikibuga cyitigeze cyimugora nk'uko bagenzi be byari bimeze. Igice cya mbere cyarangiye nta kipe kimwe n'imwe irebye mu izamu ndetse nta n'uburyo bukomeye bwabonetse.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga: Hakizimana Adolphe, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Iranzi Jean Claude, Abdoul Karim Mackenzie, Mugisha, Kwizera Pierre, Nishimwe Blaise, Kevin Muhire, Dindjeke na Musa Esenu.


Mu gice cya kabiri nabwo amakipe yaje yifashe yaba Samson Ikeckukwu washakaga ibitego ku ruhande rwa Musanze FC kureba mu izamu biramugora kugera aho bamusimbuza hinjiramo Rukaku. Umutoza wa Rayon Sports na we yakoze impinduka akuramo Kwizera Pierre hinjiramo Sekamana Maxime, ndetse na Willy Esombe Onana yinjira mu kibuga nyuma y'amezi abiri adakina. 

Izi mpinduka zose ntacyo zatanze kuko iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Umukino wo kwishyura uzaba muri uku kwezi hagati ubere kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Indi mikino uko yagenze: Marine FC yatsinzwe na Kiyovu Sports igitego 1-0 Gicumbi FC inganya na Bugesera FC ubusa ku busa, Police FC inganya na La Jeunesse FC ibitego 2-2.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116129/rayon-sports-yanze-gukubitwa-nka-mucyeba-inganya-na-musanze-fc-0-0-video-116129.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)