Hafi ibigo 80 by'amashuri abanza byafunze imiryango mu mezi ane ashize kubera umutekano muke wakomeje kurangwa mu gace aka Beni muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo .
Abategetsi mu muburasirazuba nibo batanze ayo makuru y'uburyo kwiga mu gace bayoboye bitangiye kuba inzozi kubera ibigo byafunze bias naburundu kuri uyu wa gatandatu ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe uburezi.
Bavuze ko abanyeshuri benshi mu mashuri abanza n'abarimu babo mu gace ka Beni bizihije uyu munsi w'uburezi bari hanze kuko batakibasha kujya ku mashuri kubera umutekano muke.
Abakuriye urwego rwungirije rw'uburezi muri Bulongo bashimangiye ko ibigo 50 byafunze imiryango mu gace ka Masambo, Halungupa, Bulongo na Loselose.
Ikibazo cyo gufunga amasguri kubera umutekano kandi kiravugwa no mu duce twa Kainama na Mandumbi hakiyongeraho n'andi mashuri yahagaze ubu bigoye kumenya aho aherereye ku imitwe yitwaje intwaro yamaze kwigarurira tumwe mu dce mu ntara ya Beni muri DRC.
Uku kuva mu ishuri ku mubare mu nini bikabije muri Congo bimaze hafi amezi ane , yewe ntibazi n'igihe bizarangira neza ngo bagane ishuri.
Leta Congo iherutse gutangiza ibiganiro n'imitwe irwanira kuri ubu butaka , iyisaba gushyira intwaro hasi nta mananiza abayeho. Ibi bivuze ko aba banyeshuri bazategereza ikemezo cy'iyi mitwe, iherutse gusaba leta kuyiha akanya ikitekerezaho mbere yo gushyira intwara hasi.