Rurageretse hagati ya Guverinoma ya Kenya na sosiyete zicuruza ibikomoka kuri peteroli - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatwara ibinyabiziga muri Kenya, bamaze iminsi bataka ibura rya lisansi ndetse bagorwa no kuyibona kuri za station.

Guverinoma ya Kenya ivuga ko biterwa n'abacuruza ibikomoka kuri Peteroli bayohereza hanze y'igihugu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n'ibikomoka kuri Peteroli muri Kenya, Monica Juma, yagize ati "Bamwe mu bacuruza lisansi bagiye bayiyobya mu buryo bunyuranyije n'amategeko kugira ngo baronke inyungu nyinshi kandi yaragenewe gukoreshwa imbere mu gihugu.'

Ibi byavuzwe nyuma y'umunsi umwe Umuyobozi Mukuru wa Rubis muri Afurika y'Iburasirazuba yirukanywe.

Kugeza ubu, Rubis Energy muri Kenya yahakanye ibyo ishinjwa byo gutuma ibikomoka kuri peteroli bibura mu gihugu.

Hashize iminsi Kenya iri mu icuraburindi kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rurageretse-hagati-ya-guverinoma-ya-kenya-na-sosiyete-zicuruza-ibikomoka-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)