Inkuru itugera muri aka kanya nkuko tubikesha ubuyobozi bw'ikipe ya Rutsiro fc, bwamaze gutangaza urupfu rwuwari umuzamu wabo.
Ahagana saatatu z'ijoro nibwo hamenyekanye urupfu rwuwari umuzamu wa Rutsiro fc Nshuti Yves aho azize impanuka ya moto.
Ubuyobozi bwa Rutsiro fc bubinyujije kumbuga nkoranyambaga ziyi ekipe bwatangaje bubabajwe no ku menyesha urupfu rwuwari umuzamu wabo.
Aho bwagize buti'tubabajwe no kubamenyesha ko uwari umukinnyi wacu wakinaga mw'izamu Nshuti Yves yitabye Imana azize impanuka ya moto Imana imwakire mu bayo'
Uyu muzamu akaba apfuye nyuma Yuko ejo ekipe ye yari yakinnye umukino muri shampiyona na Etoile de l'Est hariya kuri sitade umuganda, Imana imwakire mu bayo.
Source : https://yegob.rw/rutsiro-fc-umuzamu-wayo-yitabye-imana/