Sempo King yashyize hanze indirimbo 'Koma' yitiriye EP ye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

MUNGUIKO Bienfait uzwi mu muziki nka Sempo King yashyize hanze indirimbo yise Koma, anatangaza ko ari gutegura EP yayitiriye.

Uyu muhanzi wo mu Karere ka Rubavu yagiriye inama urubyiruko yo gutuza rukabanza gushaka amafaranga mbere yo kwiruka mu bitunguka.

Aganira na INYARWANDA, Sempo King yatangaje ko agiye kwagura umuziki we, kandi ko EP ari gukora izaba irimo abahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop n'abakanyujijeho nka Generous 44. Yongeyeho kandi ko atazigera ahagarara kuko ashaka ko izi ndirimbo zose zizaba zamaze gusohoka mu mpera za Kamena uyu mwaka.

Yagize ati: 'Iyi ndirimbo irabwira urubyiruko cyane irusaba guhagarika kwiruka ku bidafite umumaro ahubwo rukiruka mu bifite inyungu z'igihe kirekire. Iyi Ep yange nshya rero ndashaka ko muri Gicurasi izaba yarangiye n'indirimbo zose uko ari umunani ziri ku mbuga nkoranyambaga zanjye. Ndasaba abakunzi b'umuziki wanjye kunkurikira no kunshyigikira kandi nzi neza ko tuzabigeraho twese dufatanyije.'

Sempo King yavuze ko umuziki we warenze uwo kwishimisha ndetse ko ashaka kugera kure akazamura urwego rwe n'urw'umuziki w'u Rwanda muri rusange.

Amajwi y'indirimbo Koma yakozwe na Captain P mu gihe amashusho yatunganyijwe na Foxx Noss afatanyije na Legee Team.

 

 

 

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/sempo-king-yashyize-hanze-indirimbo-koma-yitiriye-ep-ye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)