Senateri Niyomugabo yasabye UR gushyiriraho abanyeshuri uburyo burambye bwo gusura inzibutso za Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022 ubwo yifatanyaga na Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati 'Ni ngombwa rero ko nka Kaminuza y'u Rwanda mu ngengo y'imari hajya hateganywa uburyo haboneka ingengo y'imari yajya ifasha urubyiruko kujya gusura inzibutso."

Yavuze ko hari inzibutso za Jenoside zifite amateka akomeye zirimo urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, mu Bisesero, ku Gisozi n'ahandi.

Ati 'Urubyiruko rukigirayo izo nzibutso zikatubera isoko yo kubona imbaraga zo kurwanya ikibi kandi no guha agaciro Abatutsi bishwe mu 1994.'

Ku bwe asanga byaba bibabaje kubona umuntu arangije kwiga muri Kaminuza atarasura inzibutso za Jenoside zitandukanye ngo agire ubumenyi buhagije ku mateka y'u Rwanda abashe no kuyasobanurira abandi.

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda babwiye IGIHE ko bifuza gusura inzibutso n'ibindi bimenyetso by'amateka ya Jenoside kuko bahigira byinshi.

Niyomugabo Jeannette ati 'Numva ari ikintu cyakadufashije cyane kuko tugomba gusigasira aya mateka ariko icya mbere ni uko tugomba kuyiga, aho tujya kuyigira rero turahakeneye. Birakenewe ko kaminuza ibishyira mu banyeshuri ikabashishikarize kumenya amateka yabo kugira ngo n'abazadukomokaho tuzabone amateka tubasobanurira kuko ntitwababwira ibintu natwe tutazi.'

Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije wa AERG muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, Rwabagina Emmanuel, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese akwiye kuyamenya.

Ati 'Birakenewe kuko umuntu avuga ikintu azi, niyo mpamvu bikwiye gushyigikirwa ko ingendo zo gusura inzibutso zikorwa kandi zigakorwa ku buryo buri muntu wese aza kuvanayo amakuru akwiriye kugira ngo dukomeze gusigasira amateka yacu.'

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Igenamigambi n'Iterambere rya Kaminuza y'u Rwanda, Dr Papias Musafiri Malimba, yavuze ko ari igitekerezo cyiza kandi bagiye gushaka uko byakorwa neza kurusha uko bari basanzwe babikora.

Ati 'Ni igitekerezo cyiza ndetse tubishyira no mu bikorwa buri mwaka uretse ko wenda tuba dufite ingengo y'imari idahagije ariko uko tugenda tubona ubushobozi muri bya bikorwa byo gufasha abanyeshuri muri rusange, icyo nacyo ni igitekerezo tuzashyira mu igenamigambi rya kaminuza.'

Yavuze kandi ko bazakomeza gukora ubushakashatsi bwihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amateka yayo akomeze gusigasirwa no kurushaho kumenyekana.

Senateri Cyprien Niyomugabo yasabye Kaminuza y'u Rwanda gushyiriraho abanyeshuri uburyo burambye bwo gusura inzibutso za Jenoside
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Igenamigambi n'Iterambere rya Kaminuza y'u Rwanda, Dr Papias Musafiri Malimba, yavuze ko ari igitekerezo cyiza kandi bagiye gushaka uko byakorwa neza kurusha uko bari basanzwe babikora
Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije wa AERG muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, Rwabagina Emmanuel, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese akwiye kuyamenya
Bamwe mu bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye
Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye
Urwibutso rwa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye rushyinguyemo imibiri y'abatutsi basaga 400

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-niyomugabo-yasabye-ur-gushyiriraho-abanyeshuri-uburyo-burambye-bwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)