Sergio Ramos, Navas na Draxler bayeze i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi batatu b'ikipe ya Paris Saint-Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler bageze mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Saa sita zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022, nibwo aba bakinnyi bari kumwe n'abakunzi babo bageze mu Rwanda.

Baje kubera ubufatanye ikipe ya Paris Saint-Germain yagiranye n'u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Mu mashusho iyi kipe yashyize hanze ku wa Kane w'iki cyumweru, agaragaza aba bakinnyi bavuga ko bagiye kuza mu Rwanda n'imiryango yabo.

Sergio Ramos yavuze ko afite amatsiko yo kuza mu Rwanda kureba abana b'igangi barimo Mudasumbwa.

Ati "Ngiye mu Rwanda, ubu ngiye mu rugo gupakira ibikapu. Kubera ko ngiye muri Pariki y'Ibirunga. Pariki y'igihugu. Nshaka guhura n'abana b'Ingagi nka Mudasumbwa. Si ngenda njyenyine ndajyana n'umugore wanjye n'abakinnyi dukinana Navas na Draxler."

Uyu mwana w'Ingagi Mudasumbwa ari mu bana batatu b'Ingagi ari bo Ingeri na Nshongore biswe n'abakinnyi ba PSG ari bo Neymar, Kylian Mbappe, Angel di Maria, Sergio Ramos na Marquinhos muri Nzeri 2021.

Umunyezamu Keylor Navas avuga kuri uru ruzinduko yagize ati "Tugiye mu Rwanda, kugira ngo tugire ibyo tumenya ku Rwanda no kureba Ingangi. Ndajyana n'umugore wanjye na Draxler. "

Julian Draxler "Sergio na Navas bambwiye ko tugiye kujya mu Rwanda. Ntakubeshye sinjye uzabona tugezeyo."

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y'imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y'u Bufaransa, Ligue 1.

Ramos (ubanza hirya ibumoso), Draxler (wambaye ikoti ry'umukara) na Navas (ukurura igikapu wegeranye n'uwo mugore) bageze i Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/serge-ramos-navas-na-draxler-bayeze-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)