Shira amatsiko ku bworozi bw'isazi bukorerwa mu Rwanda bwitezweho kwifashishwa mu biryo by'amatungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku banyamahanga basanzwe borora amatungo atandukanye bavumbuye ibanga ry'uko protéine ituruka mu bizivamo, ishobora kwifashishwa mu kongera umusaruro w'amatungo kuko iri hejuru cyane y'iya soya isanzwe yifashishwa.

Kugira ngo ubisobanukirwe neza, nibura mu biryo by'amatungo byose bicuruzwa ahenshi usanga harimo protéine ingana na 20% cyangwa 30 % ifasha ayo matungo nkuko ku muntu nawe ayikenera.

Ibi nibyo byatumye Musabyimana Jean Baptiste umaze imyaka itandatu mu bworozi bw'inkoko, aho yorora inkoko ibihumbi 100 zitanga amagi ibihumbi 70 buri munsi, akora urugendo-shuri mu muhanga mu gushaka uko yabona ibisubizo byatuma haboneka icyasimbura soya ikomeje kuba iyanga ku isoko mpuzamahanga bikanagira uruhare mu guhenda kw'ibiryo by'amatungo.

Uyu mugabo usanzwe yororera mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, avuga ko yasuye ibihugu bitandukanye birimo Kenya, Gabon, Benin n'u Bufaransa agamije kureba uburyo bifashisha amasazi mu kubona protéine ijya mu biryo by'inkoko aho gukoresha soya.

Abahanga mu by'ubworozi bavuga ko amafi, inka, ingurube, inkoko n'andi matungo menshi akenera ibiryo birimo protéine n'ibitanga ingufu, ikunze kuva muri za soya kandi izihingwa mu Rwanda ni 1% y'iyikenewe, bivuze ko izindi zigera kuri 99% zigurwa hanze y'igihugu ari nayo mpamvu ikunze guhenda cyane.

Musabyimana avuga ko muri iki gihe hari ikibazo cyo kubona ibitunga inkoko ngo kuko akenshi ibizitunga ni nabyo bitunga abantu, ni nayo mpamvu bahisemo gushakisha ibindi bisubizo byatuma babona ibitunga amatungo byonyine.

Yavuze ko ubusanzwe inkoko zisanzwe zitora hasi udusimba dutandukanye, harebwe udusimba dushobora gutanga protéine nyinshi basanga ni amasazi y'umukara, bahitamo kuyorora kugira ngo asimbure soya ikunze kuba ingume.

Amasazi yororwa gute?

Iki ni ikibazo buri muntu wese uri gusoma iyi nkuru ashobora kwibaza, ntibimenyerewe kubona umuntu ufata amasazi menshi akayashyira hamwe ubundi akayagaburira.

Musabyimana avuga ko amasazi y'umukara borora atigeze abagora mu kuyabona ngo kuko asanzwe akunda kujya ku bintu biboze birimo imbuto, mu ntoki, aho babagira inyama n'ahandi henshi umuntu wese akunze kubona amasazi.

Ati ' Ntabwo ari amasazi tujya gufata ahubwo tureba amagi yateye, tukayafata tukayajyana ahantu dushobora kuyakurikirana ubundi tugakuramo isazi nyinshi, tugenda twifashisha amwe tukayakoresha mu kuduha umusaruro twifuza andi tukayakoresha mu kubona andi masazi akomeza kudufasha.'

Mu kuyagaburira rero bifashisha imyanda iva ku bimera birimo ibisigazwa by'ibitoki, ibisigazwa by'imbuto, iby'imboga, ibisigazwa by'amashu n'ibindi bitandukanye aho babisya ubundi bakabigaburira ya magi y'amasazi akazagenda akura agatanga umusaruro.

Musabyimana avuga ko nibura igi rimwe ry'isazi ryakuze riba ripima 0,14 by'igarama kuri ubu ngo bashobora kubona ibiro 200 ku munsi kandi ngo bishobora gutunga inkoko nyinshi ariko ngo si yo gahunda yabo bo bifuza kuzakora amatoni menshi nyuma y'iri gerageza batangiye.

Yavuze ko kuri ubu babonye ibiryo byazo bishobora kubafasha mu gutanga umusaruro mwinshi birimo ibiva ku mbuto, ibiva ku mineke, ibiva ku makawa, ibishishwa by'ibitoki n'ibindi byinshi babanza gusa n'ababoresha.

Uko bigenda ngo isazi itange umusaruro

Musabyimana avuga ko nibura kugira ngo isazi itangire gutanga umusaruro iba imaze iminsi 20 nyuma yo kuvuka, akomeza avuga ko isazi itera amagi, igi rikituraga rikavamo ikintu kimeze nk'umunyorogoto cyangwa nkongwa, iyo umaze iminsi 14 uvutse rero barawusarura bakawumisha bakawusya ukavamwo ifu, ya fu bakayivanga n'ibiribwa ubundi bakabigaburira inkoko n'andi matungo protéine ivamo ahongaho ngo 60% mu gihe isanzwe iva muri soya ari 40%.

Musabyimana avuga ko protéine iva mu masazi ishobora guhita itanga umusaruro mu matungo ako kanya ugereranyije n'uwa soya.

Ni ubushakashatsi akiri gukora

Musabyimana avuga ko nubwo yatangiye mu Ukuboza 2021 yifashisha amasazi mu gukora protéine izajya ishyirwa mu biryo by'amatungo igasimbura soya, ngo aracyari mu igerageza ntabwo aragera igihe cyo kubaka uruganda rwiza rujyanye n'igihe.

Yavuze ko kandi gahunda bafite atari ugukuraho soya burundu mu bijyanye n'ikorwa ry'ibiryo by'amatungo ahubwo ngo bifuza kugabanya iyituruka hanze ku kigero gishimishije.

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze avuga ko babonye ko bishoboka cyane ko soya yasimbuzwa protéine ituruka ku masazi gusa avuga ko ikigoranye cyane ari uburyo bwo kubona ifu nyinshi ituruka ku masazi.

Ati ' Igihamya cy'uko byashoboka cyo cyararangiye hasigaye kureba uko twabona ifu nyinshi yagera ku borozi b'inkoko.'

Kuri ubu Musabyimana ari gukorana n'aborozi b'inkoko 50 muri Kamena uyu mwaka ngo akaba azatangira kubaha umusaruro we ngo batangire kuwuvanga n'ibindi biryo by'inkoko nkuko bajyaga bakoresha soya.

Akoresha abakozi 90 bahoraho barimo abakora mu nkoko, abakora mu gice cy'ibiryo byazo banabitunganya ndetse n'abakora mu gice cyororerwamo isazi.

Aya ni yo magi y'isazi agenda akuzwa kugeza ubwo atanze umusaruro
Izi base nizo zikoreshwa kugira ngo zikururemo udusimba dukomoka ku masazi
Mu biryo by'amatungo bagaburira amagi y'isazi harimo ibisigazwa by'amashu bakura hirya no hino mu gihugu
Musabyimana afite intego zo gukora uruganda ruzajya rutunganya ibikomoka ku masazi byinshi
Musabyimana avuga ko nibura muri Kamena ari bwo bazatangira kubaka uruganda runini ruzatanga umusaruro ku bikomoka ku masazi
Udukoko tuba twabonetse mu magi y'isazi nitwo tuvamo Proteine bashyira mu biryo by'amatungo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shira-amatsiko-ku-bworozi-bw-isazi-bukorerwa-mu-rwanda-bwitezweho-kwifashishwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)