Stade ya Kigali izwi nka Satde Regional igiye kuvugururwa yubakwe mu buryo bugezweho bujyanye n'icyerekezo cy'umujyi wa Kigali nk'umurwa mukuru w'u Rwanda.
Ibi bije Nyuma y'uko iyi Stade bigaragaye ko itari ku rwego rwo Kwakira imikino mpuzamahanga aho CAF na FIFA byasabye ko hari ibyayivugururwamo ikajyana n'igihe.
Muri Mata 2021 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko Stade u Rwanda rufite itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga aho bayisabye kuvugurura Stade ya Kigali (Stade Regional).
Icyo gihe Stade yahise ifungwa ndetse amakipe yakiriraga kuri iyi Stade amwe ajya i Huye, Muhanga na Bugesera.
Nyuma yo kuvugurura Urwambariro(Dressing Room), Ubwiherero, tapis(yo mu rwambariro), gusiga amarangi, guhindura intebe z'abasimbura(bench), CAF yabahaye uburenganzira bw'agateganyo ariko n'ibisigaye basabwa kuzabikora.
Hakaba haraburagamo ibintu 3, intebe z'abafana bicaraho aho kwicara kuri sima ku buryo hanamenyekana umubare nyirizina iyi Stade yakira, kubaka icyumba cy'itangazamakuru ndetse no kubaka icyumba cyo kuyigenzuriramo (Control Room).
Amakuru avuga ko nyuma y'uko Umujyi wa Kigali wicaye ugasesengura neza wasanze ibi bisigaye nabyo babikoze, mu minsi iri imbere nabwo iyi Stade yazaba itari ku rwego rwiza bahitamo kuyivugurura ikajyana n'icyerekezo Umujyi wa Kigali ufite.
Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yabwiye ISIMBI ko ari yo mpamvu batashyizemo ibyo basabwaga na CAF kugira ngo bazahakirire imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 ahubwo bakajya kwitabaza Stade ya Huye.
Avuga ko Leta ishaka kuyivugurura ku buryo yaba ijyanye n'icyerekezo ndetse iri no ku rwego mpuzamahanga.
Ati "uretse kuba hari imirimo myinshi yasabwa gukorwa kuri Stade ya Kigali, nk'uko nabikubwiraga Stade ni igikorwa remezo cya Leta, inzego z'igihugu nazo zifuza ko Stade ya Kigali hari ukuntu yakubakwa, byakorwa ku rwego mpuzamahanga, ariko ku rwego ruranga umurwa mukuru."
"Niyo mpamvu bahisemo y'uko itakomeza gukorerwa mu bintu by'ako kanya by'agateganyo ahubwo yo yashyizwe muri gahunda yo gukorwa birambuye, navuga nk'igisubizo cy'igihe kirambye."
Amakuru ISIMBI yari ifite ni uko iyi Stade iba yaratangiye kuvugururwa mu kwezi gushize kwa Werurwe 2022.
Stade Regional niyo ya kabiri mu bunini mu Rwanda aho bivugwa ko yakira ibihumbi 10, ni nyuma ya Stade Amahoro nayo yatangiye kuvugururwa yo yakiraga abarenga ibihumbi 23.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/stade-regional-mu-isura-nshya