The Ben ku isonga! Indirimbo 5 zihiga izindi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri  benshi bashyize urufatiro rukomeye kuriwo hari Rafiki, wazanye injyana ye bwite yatigishije abanyarwanda ya Coga;  kimwe n'abarimo Miss Jojo, Miss Shanel, Liza Kamikazi, Oda Paccy n'abandi mu bahanzikazi.

Hari kandi uruhare rukomeye Riderman na Jay Polly bagize mu kuzamura injyana ya Hip Hop yaba Old School na New School.

Muri icyo gihe cyose umuziki wagiye ugoragozwa ngo urusheho kugira icyo umarira abawukora, kandi n'abawukunda bagende biyongera dore ko ari urugendo rukomeye n'abanyarwanda ubwabo bawumvaga cyangwa bakanishimira uko ukorwa batangiye ari ngerere.

Ibyo ariko byagiye bihinduka n'ubwo bitaragera ku kigero gikwiriye nk'uko byifuzwa, ariko hari ikimaze gukorwa muri iyo myaka yose ku buryo yaba abanyarwanda ubona ko baba banyotewe no kumva indirimbo z'abahanzi nyarwanda, n'abanyamahanga batari muri Africa gusa no hanze yayo banyurwa n'umuziki ukorwa n'abanyarwanda.

Imwe mu nzira zikomeza kunyurwamo na benshi kandi ikagenda inabiza icyuya abatari bacye, ni iyo gukorana n'abahanzi mpuzamahanga. Mu bihangano byagiye biva muri ibyo byuya hari ibyagiye bikundwa kurusha ibindi, ukanabon ako byatakajweho imbaraga nyinshi cyangwa bikorewe mu gihe nyacyo.

Mu bahanzi twavuga babiriye icyuya muri iyi nzira harimo Tom Close, Knowless Butera, Urban Boyz, Dream Boyz n'abandi. INYARWANDA ikaba mu bushishozi bwayo yabegeranirije indirimbo 5 z'amateka, zakozwe zikandika amateka.

Harimo ku mwanya wa: 

5. Mama w'Abana ya Tom Close na Goodlyfe

Muri Werurwe 2010, nibwo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yakoze amateka akorana indirimbo n'itsinda rya Goodlyfe, riri mu matsinda yabayeho mu muziki wa Afurika y'Uburasirazuba ryari rikomeye guhera mu mwaka wa 2008.

Iyi ndirimbo yitwa 'Mama w'Abana' ni imwe muzakunzwe cyane, kugeza n'ubu ni indirimbo yagarukaga ku bwiza bw'abanyarwandakazi bukunze guhagarika imitima ya benshi.

4. Tayali ya Urban Boyz na IyanyaItsinda rya Urban Boyz ryanditse amateka akomeye mu ruhando rw'umuziki nyarwanda mbere yo gutandukana mu mwaka wa 2018, ryagiye rikorana n'abahanzi banyuranye b'abanyamahanga nka Ykee Benda na Timaya.

Ariko mu ndirimbo bakoze iyitwa Tayali niyo yagize igikundiro cyo hejuru, inerekana icyo aba bahanzi [kuri ubu umwe asigaye akora umuziki ku giti cye n'ubwo Nizzo na Humble bakivuga ko bagikorana] bashoboye. Ni ibintu bitari byoroshye kumva abahanzi b'abanyarwanda bakoranye indirimbo n'umuhanzi w'umunyanijeriya nka Iyanya.

Iyi ndirimbo ikaba yaragiye hanze muri Nzeri 2014.

3. Dusuma ya Meddy na Otile BrownIndirimbo Dusuma iri muri nkeya Meddy yakoranye n'abahanzi b'abanyamahanga. Ni imwe mu ndirimbo zitazibagirana mu mateka y'umuziki wa Kenya n'u Rwanda, kubera ukuntu yakunzwe n'abantu byo ku kigero cyo hejuru, kugera ubwo yanditse amateka kuri Youtube kubera inshuro imaze kurebwa, aho kugeza none imaze kurebwa na miliyoni zigera kuri 37  ku rubuga rwa Youtube n'ubwo itigeze ikorerwa amashusho afatika.

2. Totally Crazy ya Bruce Melodie na HarmonizeTotally Crazy ni imwe mu ndirimbo zikomeye mu mateka y'indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda bakoranye n'abanyamahanga, n'ubwo atariwe muhanzi wa mbere w'umunyarwanda ukoranye na Harmonize; ariko iminsi ishize abarimo Safi na Marina bakoranye nawe hari icyahindutse kuri Harmonize mu butunzi, imikorere n'ikirango dore ko kuri ubu asigaye ari umuyobozi wa Konde Music Worldwide mu gihe icyo gihe yayoborwaga na Diamond Platnumz muri Wasafi.

Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe nyuma y'iminsi micye yari ishize Harmonize atangiye kwerekana ko afitanye ubucuti bwa hafi na Bruce Melodie, n'ubwo kuri Youtube kuva yajya hanze kuwa 04 Werurwe 2022 itarageza miliyoni dore ko kugeza ubu imaze kurebwa n'ibihumbi 655, nta gushidikanya ko ari imwe muri collabo zikomeye n'agahigo umuhanzi w'umunyarwanda yaciye mu mateka y'umuziki muzabayeho.

1. Why ya The Ben na Diamond PlatnumzIndirimbo ya mbere muzabayeho mu mateka ya Collabo mu muziki nyarwanda zanditse amateka, ni indirimbo 'Why' ya The Ben na Diamond Platnumz. 'Why' ni imwe muri Collabo zatangajwe ko zigiye gukorwa abantu bumva bitabaho, kuko ari benshi bagerageje gukorana na Diamond Platnumz bikarangira bitagenze nk'uko byifuzwaga.

Urugero Mico The Best wagerageje mu myaka yo hambere ariko bikarangira nta mashusho indirimbo ikorewe bakoranye nk'uko bari babisezeranye.

Uretse n'ibyo ni abahanzi bacye babasha gukorana na Diamond Platnumz bagiye bamusanga, kuko ubundi benshi barimo Koffi Olomide, Fally Ipupa na Davido bakoranye nawe ariwe wabasanze abandi akorana nabo ahanini akaba ari abanyatanzania nabo biganjemo ababarizwa muri Label ye ya Wasafi.

Byatumaga benshi bavuga ko bishoboka cyane ko iyi ndirimbo itazasohoka kuko mu mboni zabo bumvaga ari nk'inzozi, ariko kuwa 02 Mutarama 2022 byaje kurangira The Ben aciye agahigo ashyira hanze indirimbo mu buryo bw'amajwi yakoranye na Diamond Platnumz, nyuma kuwa 04 Mutarama 2022 amashusho yayo nayo ajya hanze. Ni igikorwa kiremereye cyane, kumva umuhanzi uri mu bayoboye umuziki wa Africa wagiye akorana n'abahanzi b'ibyamamare ku isi yakoranye indirimbo n'umunyarwanda.

Iyi ntambwe ariko iri muri nyinshi zimaze guterwa kandi zikomeza guterwa hagamije kwagura umuziki nyarwanda, ikaba kuri ubu ubona ko irimbanyije aho Bruce Melodie yitegura na none gushyira hanze indirimbo yakoranye na Eddy Kenzo, hari n'indi yakoranye na Sauti Sol ibintu nabyo bitoroshye kubigeraho bisa nko kwigerezaho.

Siwe gusa kandi na The Ben kuri ubu Album ye ikomeje gutegerezanywa amatsiko menshi, hagiye havugwa abahanzi benshi bazayigaragaraho barimo nka Tiwa Savage, Sauti Sol na Ben Pol n'abandi batandukanye; ibintu nabyo bikomeza kwerekeza umuziki nyarwanda kurundi rwego.

Kugeza ubu imaze kurebwa inshuro miliyoni 8.7 kuri youtube.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO MAMA W'ABANA YA TOM CLOSE NA GOODLYFE

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TAYALI' YA URBAN BOYZ NA IYANYA

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO DUSUMA YA OTILE BROWN NA MEDDY

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TOTALLY CRAZY' YA BRUCE MELODIE NA HARMONIZE

">

KANDA HANO WUMVE 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND PLATNUMZ

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116069/the-ben-ku-isonga-indirimbo-5-zihiga-izindi-abahanzi-nyarwanda-bakoranye-nabanyamahanga-116069.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)