Tiwatope Savage wo muri Nigeria uzwi mu muziki nka Tiwa savage, agiye gukorera ibitaramo mu Majyaruguru y'Umugabane wa Amerika, aho azahurira na KgBoy ku rubyiniro.
Umuhanzi w'Umunyarwanda KgBoy azafatanya na Tiwa Savage gushimisha abafana bazaba bitabiriye kimwe mu bitaramo Savage azakora.
Ku wa 20 Gicurasi 2022 Ku isaha ya saa moya z'umugoroba muri Canada, nibwo iki gitaramo kizatangira muri Union Hall, ndetse kwinjira bizaba ari amadorari 60.
Ibindi bitaramo Tiwa Savage azakora bizabera muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri New York, Dallas, Atlanta, Toronto n'ibindi.
TUMUKUNDE Cedric uzwi mu muziki nka KgBoy, yatangiye uru rugendo muri 2018 yifuza gusubiramo indirimbo z'abandi, ariko aza kubona ko budafite isoko atangira gukora ize.
Mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo Si Loko, I Surrender na Fakelove.
Source : https://yegob.rw/tiwa-savage-na-kgboy-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-muri-canada/