Tombola y'igikombe cy'Isi yasize amakipe amenye amatsinda aherereyeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, habaye tombola y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu mpera z'uyu mwaka.

Iyi tombola yabereye Doha muri Qatar yasize amakipe 5 ari yo; Sénégal, Cameroun, Tunisie, Morocco na Ghana azaba ahagarariye umugabane wa Afurika amenye ayo bizaba bihanganye mu matsinda.

Ibi birori biryoheye ijisho bikaba byafunguwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ni mu gihe byari biyobowe n'abarimo Samanta Johnson, myugariro w'umunyamerikakazi, Carli Anne Hollins umunyamerikakazi na we wahoze aconga ruhago, abarimo Cafu wari mu ikipe y'igihugu ya Brazil yegukanye igikombe cy'Isi cya 2002, umunyabigwi wa Nigeria, Jay Jay Okocha batoraga udupira mu dukangara.

Iyi tombola yabaye mu gihe hakibura umukino imwe n'imwe izatanga amakipe yuzuza 32 yitabira iki gikombe, hari Scotland na Ukraine, umukino wakerejwe n'uko Ukraine iri mu ntambara. Si muri iryo tsinda hari n'andi matsinda hataramenyekana amakipe ajya mu gikombe cy'Isi.

Ni igikombe cy'Isi kizaba kirimo ibiangange muri ruhago nka Kylian Mbappe witezweho kureba niba nyuma yo guhesha u Bufaransha igikombe cy'Isi iheruka cya 2018 cyabereye mu Burusiya, azanayifasha kwegukana icya 2022.

Hitezwe kandi kureba abagabo babiri barimo bagenda bagana ku mpera z'urugendo rwabo muri ruhago, umunya-Argentine, Lionel Messi n'umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, bose kuva 2006 batarasiba iki gikombe ariko kukegukana bikaba bikomeje kuba inzozi, haribazwa niba uyu mwaka hari icyo bazakora.

Ikipe y'igihugu ya Brazil kuva 2002 ubwo iheruka kwegukana iki ikombe ntirongera kugikozaho imitwe y'intoki, benshi bemeza ko ari igihe cyiza cya Neymar guhesha ishema igihugu cye.

Iki gikombe cy'Isi giteganyijwe guhera tariki ya 21 Ugushyingo kugeza 18 Ukuboza 2022.

Uko amatsinda ateye

• Itsinda A: Qatar, u Buholandi, Senegal, Ecuador
• Itsinda B: u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Iran, (Wales/Ukraine/Scotland)
• Itsinda C: Argentina, Mexico, Poland, Saudi Arabia
• Itsinda D: u Bufaransa, Denmark, Tunisia, (Peru/Australia/UAE)
• Itsinda E: Spain, u Budage, u Buyapani, (New Zealand/Costa Rica)
• Itsinda F: U Bubiligi, Croatia, Maroc, Canada
• Itsinda G: Brazil, u Busuwisi, Serbia, Cameroon
• Itsinda H: Portugal, Uruguay, Korea y'Epfo, Ghana

Cristiano na Messi byitezwe kureba niba hari icyo bazakora muri iki gikombe cy'Isi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tombola-y-igikombe-cy-isi-yasize-amakipe-amenye-amatsinda-aherereyeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)