U Bubiligi: Seleman Dicoz yasohoye indirimbo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, nibwo Seleman yasohoye iyi ndirimbo ifite iminota 2 n'amasegonda 42'.

Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yabaye iya kabiri kuri album ye ya mbere ari gutegura, ashaka gushyira hanze muri uyu mwaka cyangwa se utaha.

Uyu muhanzi asobanura ko mu ndirimbo 'Ikimata' yaririmbyemo urukundo, ikaba igizwe n'amagambo y'urukundo umuntu yabwira uwo yihebeye.

Ati 'Nkaba nsaba buri wese ufite uwo yihebeye kuyigira iye.'

Seleman yavuze ko muri uyu mwaka ari gutegurira abafana be n'abakunzi b'umuziki indirimbo nshya ndetse n'ibitaramo, cyane ko yari amaze igihe adataramira abakunzi be.

Uyu muhanzi asobanura ko ubuhanzi bwe bwubakiye ku butumwa bw'urukundo, no kwimakaza ibyiza byarwo cyane 'mu bashakanye'.

Yavuze ko album ye izaba iriho indrimbo 10 harimo izo yakoranye n'abandi bahanzi, ariko ko atahita abitangaza ubu.

Ati 'Ni album irimo ubutumwa bugaruka ku rukundo n'ibyiza byo kubana neza mu muryango.'

Yaherukaga gusohora indirimbo ihimbaza Imana yise 'Intama' yakoranye na Pasiteri Barihuta Jean De Dieu, umuvugabutumwa mu Itorero Communauté Pierre Vivante ryo mu Bubiligi.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bukebura abashumba b'amatorero, aho bamwe bayoboye intama z'Imana nabi. Irimo kandi ubutumwa bureba abemera Imana muri rusange.

Seleman yatangiye umuziki mu 2007 amenyekana mu ndirimbo nka 'Kiberinka', 'Pommes', 'Mille' yakoranye na Lolilo, 'Kamwe' yakoranye na Washington, 'Nikupende' n'izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu 2012 ajya gutura mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n'umukunzi we Umutesi Charlotte Putzeys barushinze tariki 13 Nyakanga 2019. 

Seleman Dicoz yasohoye amashusho y'indirimbo y'urukundo yise 'Ikimata' 

Seleman yavuze ko ari gutegura indirimbo zigize album ye nshya 

Seleman avuga ko muri uyu mwaka afite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi no gukora ibitaramo 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKIMATA' YA SELEMAN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116605/u-bubiligi-seleman-dicoz-yasohoye-indirimbo-nshya-kuri-album-ya-mbere-video-116605.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)