U Rwanda rukomeje ibiganiro n'imbuga nkoranyambaga ku gukumira imvugo z'urwango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Bizimana yavuze ko usanga hari abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo mu guhakana no gupfobya Jenoside.

Yakomeje ati "Bazabihanirwa, uko amategeko abiteganya."

Yavuze ko usanga hari n'abibaza impamvu hari abakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga ntibakurikiranwe, ariko ngo inzego z'ubutabera z'u Rwanda ziba zibikurikiranira hafi.

Yakomeje ati "Ntabwo inzego z'ubutabera z'u Rwanda zihanganira abantu bakora icyaha ku buryo ubwo aribwo bwose, n'ababikora rero bakoresheje imbuga nkoranyambaga bazakurikiranwa, kandi barakurikiranwa, ikibazo aho kiba ni ababikora bari mu mahanga kuko uri mu mahanga kumugeraho ntibishoboka."

Dr Bizimana yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro na ba nyiri imbuga nkoranyambaga za YouTube, Facebook na Twitter, kugira ngo ubutumwa bwigisha urwango, ivangura n'amacakubiri cyangwa gupfobya Jenoside, ntibwemererwe gutambuka.

Yakomeje ati "Ni ibiganiro leta y'u Rwanda yatangiye n'izo nzego, buriya nemera ko hari igihe kizagera tukumvikaa, kuko nabo bafite umurongo ngenderwaho. Yego ubwisanzure bwo gutanga ibitekererezo bukemerwa, bukavugwa, n'itegeko nshinga ryacu rirabyemera, ariko iyo umuntu yageze ku mvugo zigisha urwango, zipfobya Jenoside, ibyo ni ibintu bigomba guhanirwa."

"Ikibazo cya kabiri kibaho ni uko ibyinshi bikorwa mu Kinyarwanda, ba nyiri izo mbuga bavuga Icyongereza n'izindi ndimi, ugasanga batamenya neza imvugo ziriho zikoreshwa. Urumva bisaba guhindura mu Cyongereza ko imvugo runaka zigize icyaha, nabyo ni ibintu bitwara igihe ariko turiho dutekerezaho, turiho dukora."

Dr Bizimana yavuze ko ibyo biganiro bizakomeza na ba nyiri izo mbuga ku buryo iyo mirongo migari yubahirizwa, abanyarwanda bagakoresha izo mbuga mu buryo bwiza, bakirinda icyaha icyo aricyo cyose.

Yakomeje ati "Murabizi hari n'abatari bakeya ubu bari mu butabera babazwa ibyaha bakoze muri ubwo buryo, n'abariho babikinisha ubungubu rero amategeko azakurikizwa."

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri mu biganiro na Google bigamije gufunga Shene za Youtube zitambutsa ibiganiro bigamije kubiba amacakubiri.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ibiganiro biri hagati y'uru rwego rufite inshingano zo gukumira no kugenza ibyaha rusesengura amagambo cyangwa imvugo yakoreshejwe na Google.

Yagize ati "Iyo RIB isanze izo mvugo cyangwa amagambo yakoreshejwe agize ibyaha tumenyesha Google nka nyiri YouTube, kugira ngo ihagarike izo 'channel'. Nibyo biganiro trurimo."

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro na ba nyiri imbuga nkoranyambaga za YouTube, Facebook na Twitter, kugira ngo ubutumwa bwigisha urwango, ivangura n'amacakubiri cyangwa gupfobya Jenoside, ntibwemererwe gutambuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukomeje-ibiganiro-n-imbuga-nkoranyambaga-ku-gukumira-imvugo-z-urwango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)