Uburanga bwa Ishimwe Aime Gloire wahize kweg... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe ari mu bakobwa 12 bahatanira kuvamo Miss Burundi 2022. Muri iki gihe, bahatanye mu cyiciro cy'amatora ari kubera ku butumwa bugufi.

Uyu murundikazi w'imyaka 21 y'amavuko, azwi cyane mu mirimo imwe n'imwe ifite igihugu akamaro, byagiye bituma afatwa nk'umukobwa utarera amaboko.

Muri iki gihe ni umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu Kaminuza yitwa International Leaderaship University, aho yiga mu ishami rya 'Marketing'.

Asanzwe akora akazi ko gusobanura indimi [Translation] mu rusengero asengeramo 'Oasis Christian Centre', aho afasha Pasiteri gusobanura ibyo aba ari kuvuga mu ndimi z'amahanga akabishyira mu Kirundi bikorohera buri wese.

Ishimwe anakora ibiganiro by'amajwi, yamamaza ibigo by'ubucuruzi mu Burundi, agakora n'ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n'ubushabitsi.

Yanashinze kompanyi yise 'Amagajo' ikora ibikorwa birimo kwakira abantu muri hotel. Ariko nyuma yaje kwihuza na bagenzi be bavugurura iyi kompanyi bayita 'Abigeme b'Amagajo'.

Yabwiye INYARWANDA ko yitabiriye Miss Burundi, kubera umushinga afite wo gukangurira abarundi gukunda igihugu cyabo n'ururimi kavukire.

Avuga ko afite icyizere cyo gutwara ikamba rya Miss Burundi.

Ati 'Icyizere ndagifite kubera ko muri 'Preselection' byagenze neza. Umwaka ushize barebaga uwagize amanota menshi kurusha abandi, uwaje ku mwanya wa mbere, ku mwanya wa kabiri, uwa gatatu... ariko muri uyu mwaka siko byagenze.'

Akomeza ati 'Hari bamwe bambwiye ko naje mu ba mbere muri 'Preselection', mbese icyizere ndagifite ahanini bitewe n'umushinga wanjye wo gukangurira abarundi gukunda igihugu cyabo.'

AMAFOTO Y'UBURANGA BWA ISHIMWE UHATANIYE IKAMBA RYA MISS BURUNDI 2022

 

Ishimwe Aimée Gloire yavuze ko yahatanye muri Miss Burundi kugira ngo akangurire abarundi gukunda igihugu cyabo

 

Ishimwe asanzwe ari umukristu mu rusengero 'Oasis Christian centre', aho afasha abakristu kumenya ibyo Pasiter aba avuga

 

Uyu mukobwa afite Nimero 7 mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Burundi 2022

 

Ishimwe ahagarariye Intara ya Makamba muri Miss Burundi 2022 

Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza yitwa International Leaderaship University, aho yiga mu ishami rya 'Marketing'

 

Ishimwe yavuze ko yitwaye neza mu gice cyo guhatana 'Preselection', aho hamenyekanye abakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma

 

Ku wa 6 Gicurasi 2022, nibwo hazamenyekana umukobwa wegukana ikamba rya Miss Burundi 2022





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116160/uburanga-bwa-ishimwe-aimee-gloire-wahize-kwegukana-ikamba-rya-miss-burundi-2022-116160.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)