Ubutumwa bw'abakinnyi ba Arsenal mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze muri bamwe mu bakinnyi ba Arsenal barimo Alexandre Lacazette bifatanyije n'u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri iyi nshuro ubwo u Rwanda rwatangiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 28, Arsenal ikaba yifatanyije n'Abanyarwanda ndetse n'inshuti zarwo Kwibuka Abatutsi bazize ukobavutse.

Mu butumwa abakinnyi ba Arsenal batanze barimo umufaransa Alexandre Lacazette n'abongereza 2, Rob Holding na Eddie Nketiah bavuze ko bifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye barimo kandi ko aho u Rwanda rugeze n'ibyo rwanyuzemo ari igihamya cy'ubumuntu.

Bagize bati"Twifatanyije n'u Rwanda, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni no kwihanganisha tunatera imbaraga abarokotse. Imyaka 28 irashize, uburyo u Rwanda rwiyubatse, kwihanga rwagize ni igihamya cy'umwuka w'ubumuntu."

Arsenal ikina icyiciro cya mbere mu Bwongereza, yatangiye gukorana n'u Rwanda kuva muri Gicurasi 2018 aho yambara Visit Rwanda ku myenda yayo.

'Kwibuka' means to 'remember'.

We stand together with Rwanda to mark the 28th commemoration of the genocide against the Tutsi.

Remember. Unite. Renew.#Kwibuka28 pic.twitter.com/jvUZ66fOYl

â€" Arsenal (@Arsenal) April 7, 2022

Rutahizamu wa Arsenal, Alexandre Lacazette yifatanyije n'u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Eddie Nketiah ati "twifatanyije n'u Rwanda "
Rob Holding myugariro wa Arsenal na we yatanze ubutumwa



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/ubutumwa-bw-abakinnyi-ba-arsenal-mu-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)