Uganda igiye gufunga imihanda imwe kubera isabukuru ya Gen Muhoozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori bikomeye bizabera muri Lugogo Cricket Oval.

Polisi ya Uganda yatangaje ko "abashyitsi benshi barimo abakuru b'ibihugu bategerejwe muri uyu muhango."

Mu mazina yakomeje kugarukwaho na Gen Muhoozi ubwe harimo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Umuyobozi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Kampala, SP Kauma Nsereko Rogers, yasohoye itangazo avuga ko hari ibikorwa byinshi bijyanye n'iyi sabukuru bizabera mu bice bitandukanye bya Kampala, bizatangizwa n'isiganwa ryo ku maguru.

Rizatangirira ahazwi nka Kololo Ceremonial Grounds, rizenguruke mu bice bitandukanye ryongere risorezwe kuri iki kibuga.

Hanateguwe imyiyereko izanyura mu bice bitandukanye, abayirimo bakazahurira i Lugogo. Bamwe bazaturuka Kyambogo, abandi baturuke kuri Kaminuza ya Makerere.

Polisi ya Uganda yakomeje iti "Bityo, ibi bizagira ingaruka ku rujya n'uruza rw'ibinyabiziga mu bice bimwe bya Kampala, cyane cyane mu burasirazuba bwa Kampala aho icyo gikorwa kizabera."

Polisi yemeje ko ingendo zigana muri Jinja Road zizahindurirwa ibyerekezo guhera ahitwa Wampewo, zerekezwe muri Old Portbell Road.

Naho ingendo ziva Jinja zigana mu mujyi rwagati zo zizakomeza nk'uko bisanzwe.

Polisi yatangaje ko kwinjira muri Lugogo Cricket Oval Grounds bizasaba ko abashyitsi imodoka zihabageza, zikajya guparika ahandi zateganyiijwe.

Polisi yakomeje iti "Imodoka izagaragara yasizwe ku muhanda izakurwaho ijyanwe kuri sitasiyo ya Polisi iri hafi aho, ku kiguzi cya nyirayo kandi yirengere ingaruka."

Biteganywa ko uretse ibirori bizabera kuri Lugogo Cricket Oval, hazaba ibirori by'isangira ry'abanyacyubahiro mu ngoro y'umukuru w'igihugu.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiye gukora ibirori bikomeye by'isabukuru y'imyaka 48



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-igiye-gufunga-imihanda-imwe-kubera-isabukuru-ya-gen-muhoozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)