Icyo gihe hari ku wa 17 Mata 1994, ari nabwo hatangiye ubwicanyi karundura bwo kurimbura Abatutsi bo mu bice bitandukanye by'iyari Perefegitura ya Butare. Ni ibihe bikomeye Abatutsi banyuzemo barara amajoro bihisha mu bihuru, mu migezi n'ahandi bahunga abicanyi.
Ni inkuru ushobora gufatwa n'ikiniga uramutse uyibariwe na Nkurunziza Jean Baptiste wari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nkurunziza uvuka muri yahoze ari Komini Runyinya, muri Perefegitura ya Butare, yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi itotezwa ry'Abatutsi ryatangiye kuva cyera.
Ati 'Reka nguhe nk'urugero, Data [Semukunzi Filimini] yari yarize amashuri yisumbuye cyera muri za 1954, yari umwarimu. Rero yagiye afungwa inshuro nyinshi hari bakuru banjye bagiye bavuka afunze, nk'uwitwa Gakunde Celestin yavutse Papa afunze, afungiwe ko Inyenzi zateye muri za 1966, urumva ko ako ni akarengane.'
Yakomeje agira ati 'Igihe kinini hari n'igihe bajyaga batema n'inka zacu. Hari nk'Umuhutu twari duturanye wigeze gutema inka yacu ngo iciye mu murima we. Ubundi inka ntabwo yaca mu murima ngo uyiteme ariko ugasanga kubera ko ivangura ryari ritangiye kugaragara cyane [â¦].'
Nkurunziza avuga ko ikindi kintu kigaragaza uburemere bw'ivangura no guhezwa kw'Abatutsi muri ibyo bihe, hari mukuru we warangije kwiga amashuri abanza yangirwa gukomeza ayisumbuye mu Rwanda biba ngombwa ko ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi kandi niko byanagenze kuri Nkurunziza kuko n'ubwo yize amashuri ari umuhanga nk'umwana wari uwa mwarimu, ariko yabujijwe kwiga mu mashuri ya Leta kuko arangije abanza yajyanywe mu mashuri yigenga kandi yari umuhanga cyane.
Ati 'Ubuzima bwari bubi, aho twari dutuye twari duturanye n'Abahutu b'Intagondwa bajyaga batubwira ko mu 1959 badutwikiye kandi bazongera. Kumva ko umuntu yagutwikira, ni rwa rwango bari barigishijwe.'
Ijambo rya Sindikubwabo, akaga gakomeye ku Batutsi b'i Butare
Mbere gato no mu itangira rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perefegitura ya Butare yayoborwaga na Habyarimana Jean Baptiste wari Umututsi akaba n'Umuyoboke w'Ishyaka rya PL.
Ubwo Jenoside yatangiraga, Dr Habyarimana yahise akoresha inama abasirikare n'abayoboraga za Komine, ababwira ko batagomba kwica Abatutsi.
Ni ibintu byatumye uwari Perezida wa Guverinoma yiyise iy'Abatabazi, Sindikubwabo Théodore, yimanukira ajyana na Kambanda Jean wari Minisitiri w'Intebe, bajya muri iyo ntara kubaza impamvu abaho bataratangira gukora ubwicanyi.
Mu ijambo yahavugiye, yahamagariye abaturage kwitabira Jenoside, ntibabe ba 'Ntibindeba'. Amaze kuhava abasirikare bafatanyije n'Interahamwe bishe abasivili benshi b'Abatutsi bari batuye i Butare hamwe n'impunzi zari zaturutse mu tundi turere tw'u Rwanda.
Nkurunziza ati 'Byageze aho arimanukira Perezida w'Abatabazi, aza i Butare atumiza Abajandarume, ba Burugumesitiri n'Abakonsiye bose baraterana arababwira ati 'mwigize ba 'Ntibindeba' ntabwo mukora, bo babyitaga akazi ngo ni ugukora.'
Yakomeje agira ati 'Icyo gihe yahise ababwira ko abandi bamaze gukora, ubwo rero muri za komini z'abari bahungiye iwacu, hari abari baramaze kwicwa hasigara bake, nabo bahise batangira kwicwa.'
Nkurunziza avuga ko Perefe Dr Habyarimana watindije ubwicanyi bahise bamukuraho bamusimbuza undi w'Umuhutu witwa Sylvain Nsabimana, bityo akaga karatangira ku Batutsi b'i Butare.
Ati 'Icyo gihe nibwo twatangiye bwa buzima bubi. Twajyaga dushaka guhunga nijoro, tugashaka kugenda nijoro ariko bakadutangira [Abajandarume n'Interahamwe].'
Avuga ko icyo gihe Abatutsi batangiye kugabwaho ibitero ahantu hose babaga bihishe, abenshi baricwa ku buryo nk'ahari hihishe abarenga ibihumbi 100 hafi ya bose bishwe, abandi bake bagerageza guhungira mu gihugu cy'u Burundi.
Video: Amahoro Pacifique