Amashusho y'icyogajuru yahungabanije benshi, yerekanye umwobo ufite uburebure bwa metero 45 wahinduwe imva rusange yacukuwe muri aka gace, kegeranye n'umujyi wa Bucha watikiriyemo abatari bake.
Ubu bwicanyi bwaguyemo ababarirwa muri 300, bwanapfiriyemo Madame Olga Sukhenk wayoboraga Motyzhyn ndetse n'umugabo we kimwe n'umuhungu we.
Olga Sukhenk n'umuryango we byaketsweho ko bashimuswe n'ingabo z' u Burusiya ku wa 23 Werurwe, kimwe n'abandi baturage.
Umwobo warimo Olga Sukhenk n'umuryango we, wanagaragayemo imirambo y'abandi bantu batanu barambaraye hasi barimo abari baboshywe amaboko n'amaguru.