Umubyeyi ufite abana batatu bamugaye bakuze arasaba ubufasha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi yabwiye IGIHE ko ahangayikishijwe n'ubuzima bw'abana be bitewe n'uburyo bavuka nta kibazo bafite bamara gukura bakaba ari bwo bamugara.

Avuga ko ababazwa n'uko mu gace atuyemo we n'abana be bahabwa akato ndetse hari amazina bagiye babaha bitewe n'ubumuga bw'amaguru bafite.

Umwana we w'umukobwa w'imyaka 25 yagize ikibazo cyo kumugara amaguru amaze kuzuza imyaka 18 ariko ngo ku bw'amahirwe aza guhura n'abagiraneza baramuvuza.

Yagize ati 'Ubu twabaye iciro ry'imigani aho dutuye abana barahita ngo dore babana basobekeranya amaguru, nahita ngo dore nyina. Ikimbabaza ni uburyo bamugara bakuze.'

Yongeyeho ko mbere yabanje gukeka ko abana be barozwe ariko aza kumenya ko ari ubumuga nyuma y'uko umukobwa we w'imfura ajyanywe kwa muganga akavurwa ubu akaba atangiye gukira. Yaboneyeho gusaba abagiraneza ubufasha kugira ngo abana be babiri na bo bavurwe.

Umukobwa w'uyu mubyeyi witwa Dufatanye Devotha, we avuga ko yabanje kujya gushaka akazi ko mu rugo ngo arebe ko yabona ubushobozi bwo kwivuza ariko aho ageze bakakamwima bitewe n'ubumuga bwe.

Ati 'Nabuze ubushobozi biba ngombwa ko njya gushakisha akazi ko mu rugo ariko na byo byaje kwanga kuko abantu baranyangaga bakavuga ngo ntazabanduza biba ngombwa ko nsubira kwa nyogokuru wari wandangiye ako kazi aba ari we umfasha ndavurwa.

Yongeyeho ko atewe impungenge n'ubuzima bwe kuko nta mirimo y'imbaraga yabasha ariko ashimangira ko abonye igishoro yashinga idepo y'amakara agatangira ubucuruzi.

Umuhungu w'uyu mubyeyi w'imyaka 20, Bikorimana Patrick, yabwiye IGIHE iyo agiye kwaka ahantu akazi barakamwima.

Ati 'Njye mbabazwa n'uko n'iyo ngiye gusaba akazi bakanyima ngo naramugaye ntazagira uwo mfungisha.'

Yaboneyeho gusaba abagiraneza bafite ubushobozi kumufasha kugira ngo avurwe bitewe n'uko bamubwiye ko ubumuga bwe bwavurwa bugakira.

Aba bana bagenda bamugara amaguru ariko bahura n'iki kibazo bamaze gukura
Dufatanye Devotha avuga ko ahangayikishijwe n'ahazaza he kuko nta mirimo y'imbaraga yabasha gukora
Uyu mubyeyi avuga ko atazi impamvu abana be bamugara bamaze kuba bakuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubyeyi-ufite-abana-batatu-bamugaye-bakuze-arasaba-ubufasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)