Kuwa gatanu ushize nibwo urukiko rwi Berlin mu Budage rwahanishije Ursula Haverbeck w'imyaka 93 y'amavuko, gufungwa amezi 12 kubera guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi.
Uyu mukecuru Haverbeck Ursula bahimbye izina rya 'Nazi Grandma'(Nyirakuru w'Abanazi), yazize ko yavugiye mu ruhame ko Auschwitz cyari ikigo cy'ubushakashatsi gisanzwe, ko rero abavuga ko ari inkambi yatsembewemo Abayahudi ari abakabya inkuru.
Si ubwa mbere uyu mukecuru w'umugome afungiwe iki cyaha cyo gukina ku mubyimba abazize Jenoside yakorewe Abayahudi n'abayirokotse, kuko no mu mwaka wa 2018 uruko rwo mu mujyi wa Bielefeld rwari rwamuhanishije gufungwa imyaka 2 n'igice, ariko yanga kuva ku izima.
Niba rero umukecuru w'imyaka 93 ashyirwa muri gereza kubera guhakana Jenoside, kuki abagipfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya? Kuki Ingabire Victoire alias 'Nyirakuru w'abajenosideri' n'imizindaro akoresha nka Uwimana Agnès, Ntwali Williams, ba Bicahaga unyuza uburozi bwe kuri televiziyo'Amateka agoretse TV', n'abandi, bakomeza gutoneka imitima y'Abanyarwanda ntibakanirwe urubakwiye, nk'aho bafite ubudahangarwa? Nta nzira itagira iherezo ariko, bamenye ko no ku myaka 100 bazabiryozwa, nk'uko bigendekeye Nyirakuru w'Abanazi.
The post Umudagekazi w'imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n'abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya? appeared first on RUSHYASHYA.