Umufana wa Rayon Sports ukomeye yavuze impamvu yayiteye umugongo akiyegurira mukeba APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufana wa Rayon Sports ukomeye uzwi nka Malaika yamaze gutangaza kumugaragaro ko yamaze kuva kuri iyi kipe yerekeza muri APR FC kubera kubura ibyishimo.

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 17 Mata 2022 nibwo uyu mukobwa yatunguranye mu mabara y'umweru n'umukara ubwo APR FC yari igiye gukina na Bugesera FC mu Bugesera.

Malaika akaba yavuze ko ubu yamaze kuba umufana wa APR FC ni nyuma y'igihe yarabuze ibyishimo muri Rayon Sports yihebeye.

Ati "Ibyishimo birahanda, ndi umufana wa APR FC kumugaragaro, agahinda tumaranye iminsi urakazi, nguyu na Nyiragasazi turi kumwe, ni inshuti yanjye, umuntu amenya iminsi amaze ku Isi ntamenya iyo asigaje, umuntu aba agomba kwishima agihumeka, niba narabuze ibyishimo aho nabishakiraga, nk'aba mbibonye ahandi nibyo."

Malaika yari umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports bisigaga amarangi ndetse banayiherekezaga buri hamwe igiye gukina.

Kubera ibihe bikomeye iyi kipe imazemo iminsi byo kubura intsinzi, nibyo bitumye Malaika ayitera umugongo.

Si we mufana wa mbere wa Rayon Sports waba uyiteye umugongo akerekeza muri APR FC kuko n'uwitwa Papa Balotelli na we yahoze ari umufana wa Rayon Sports ariko ubu ni umwe mu bafana bakomeye ba APR FC.

Muri 2016 kandi umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports, Rwarutabura yari yaguzwe na AS Kigali ariko nyuma y'iminsi mike ahita yisubiraho agaruka muri Rayon Sports.

Malaika avuga ko ibyishimo yabibuze muri Rayon Sports agiye kubishakira muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufana-wa-rayon-sports-ukomeye-yavuze-impamvu-yayiteye-umugongo-akiyegurira-mukeba-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)