Tariki ya 21 Mata buri mwaka ni bwo i Cyarwa bagira umunsi wihariye wo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari batuye muri icyo gice bitewe n'amateka yaho ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Mata 2022, ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarutswe ku bugwari bwaranze Sindikubwabo Théodore dore ko yari umuturanyi wabo.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa cyo kwibuka, yavuze ko Sindikubwabo yari umuganga ariko ahitamo kuba umwicanyi.
Yagize ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'ubuyobozi bubi kandi bunayishyira mu bikorwa. Tumba yagize umwihariko kuko abakoraga Jenoside batijwe umurindi n'uwari Perezida wa Leta yiyise iy'Abatabazi, umuganga wahisemo kuba umwicanyi, Sindikubwabo Théodore, agashishikariza kwica abana yavuraga n'ababyeyi babamuzaniraga, igihe yakoraga inama tariki ya 19 Mata 1994 hano mu Mujyi wa Butare.'
Dr Ngamije yavuze ko icyo gihe Sindikubwabo yavuze ijambo aburira Abanya-Butare n'urwango rwinshi n'iterabwoba ko 'udashaka kwica yigira ntibindeba na we yicwa'.
Ati 'By'umwihariko Sindikubwabo akaba yari atuye muri uyu murenge turimo [Tumba] hari n'ikigo ndetse cy'abajandarume n'abanyeshuri ba kaminuza bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari batuye hano i Tumba.'
Yakomeje avuga ko guhura uyu munsi bigamije kwibuka urupfu rubi Abatutsi bishwe hagarukwa no ku ruhare ubuyobozi bubi bwabigizemo kandi bamagana abajenosideri bose aho bari n'abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati 'Guhurira hano ni umwanya twongera kwiyemeza no gufata ingamba ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.'
Yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babuze ababyeyi, abana, abavandimwe n'inshuti.
Ati 'Mu by'ukuri ni ubuzima bubabaje mwanyuzemo, uyu munsi turabakomeza tubabwira tuti 'mufite igihugu cyiza kibakunda kandi giharanira iterambere rya buri wese', gifite ubuyobozi bwiza bwahisemo kubakira iterambere ryacyo ku nkingi y'ubumwe n'ubwiyunge.'
Mukama Eugène uvuka mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba yatanze ubuhamya avuga uko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye abo mu muryango we n'uko yaje kurokorwa n'Inkotanyi tariki ya 3 Nyakanga 1994.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye i Tumba nyuma y'ijambo rya Perezida Sindikubwabo ryo ku wa 19 Mata 1994.
Yagize ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi itangira nari kumwe n'ababyeyi banjye hano mu Isumo [mu Murenge wa Tumba] hari tariki 20 nyuma y'umunsi umwe Perezida Sindikubwabo avugiye ijambo hano i Butare rishishikariza Abahutu kwica Abatutsi.'
Abafashe ijambo bose basabye Abanyarwanda kunga ubumwe birinda amacakubiri kandi bagafatanya kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa ruruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.