Claudine avuga ko Celestin Ntawuyirushamaboko yari yataye urugo ndetse ko atigeze amubwira ko yarwaye ndetse ko n'ibintu by'ikiriyo atabizi uretse kuba yarahamagawe n'abantu bo kuri BTN TV aho umugabo we yakoraga bamubwira ko bazaza kumuganiriza.
Ati''Ariko njye na n'uyu munsi sindamenya koko niba yarapfuye''
Uyu mugore uvuga ko yaruhanye abana wenyine ndetse ko yigeze no kwitabaza ubuyobozi bwa BTN TV yababwira ikibazo afite kuko inzara ngo yari imumereye nabi n'abana ngo umuyobozi yamusubije ko ari mu nama gusa ngo kuva icyo gihe ntabwo yongeye gufata telephone.
Aganira na Ukwezi TV avuga ko kugeza ubu atazi niba koko uwitabye Imana ari umugabo we kuko ngo ntacyangombwa na kimwe yabonye ndetse akaba atarabna umurambo bityo ko itangazo ryatanzwe na BTN TV atari umuryango we waritanze dore ko ngo bamubwiye ko ibijyanye no gushyungura bazabyikorera aho biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022.
Claudine ashimangira ko we n'abana nta ruhare na rumwe bafite mu guherekeza umugabo we kuko ngo byose biri mu biganza bya BTN TV bityo we ngo akaba akurikiza ibyo bamubwiye nubwo ikiriyo kibera iwe mu rugo ndetse ko yagerageje kuba yabaza ibyangombwa ndetse n'imodokay'umugabo we asubizwa ko umugore ubifite ari umunyamahane.
Yabwiye Ukwezi TV ko asaba ko yahabwa uburenganzira nk'umugore akabona umurambo w'umugabo we ndetse akamenya icyo yazize.
Ashimangira ko kugeza ubu umwe mu bana be atabashije gukora ikizamini kubera kubura amafaranga yo kwishyura ngo ku bijyanye no kuba bitarigeze bimenyekana ko Celestin Ntawuyirushamaboko atakibana n'umugore ngo ni uko batigeze batandukanywa n'amategeko.
Ngo ku bijyanye n'ibyangombwa ndetse n'icyemezo kigaragaza ko umuntu yitabye Imana, abo kuri BTN TV bamubwiye ko byose azabibona ku munsi wo gushyingura.
Ati''Urumva nk'umuntu wataye urugo we yasahuraga ajyana ku nshoreke , ntakintu n'iki na kimwe yinjizaga mu rugo ,ari ukubatunga , mbese buri kimwe cyose niryaga nkimara, hari aho yagiye agura ibibanza ibyo sinzi aho byagiye biherera, hari naho ngo yubatse amazu ibyo ntabwo mbizi.Ntabwo nzi ahantu biri''
Akomeza avuga ko azi ko umugabo yari yarubatse inzu I Gasanze aho ngo yayibanagamo n'inshoreke ari nayo ifite ibyangombwa byose ndetse n'imodoka ya Nyakwigendera.
Nyinawabari uvuga ko atorohewe n'ubuzima bityo ko ubwo yaba amaze kumenya aho imitungo y'umugabo we iherereye asaba ubuyobozi kuba bwamufasha cyane cyane ko iki kibazo cy'ubuzima abanyemo n'abana abaturanyi n'ubuyobozi na RIB bakizi ndetse ngo no kwishuri bakaba baragarageje guhamagara nyakwigendera.
Avuga ko iki kibazo yitabaje RIB y'I Runda bakamubwira ko yagakwiye kuregera gutandukana nyuma yakwitabaza iy'i Nyamirambo bakamusaba kwegera Mutwarasibo bikaza kurangira kigiye mu maboko ya Mudugudu wemezaga ko azabikemura.
Ashimangira ko nubwo Celestin Ntawuyirushamaboko azashyingurwa ariko atizeye ko abana bazabasha gusubira ku ishuri kubera ikibazo cy'ubushbozi sibyo gusa ngo n'inzu igiye kubagwaho bityo akaba asaba ko imitungo y'umugabo we yashyirwa mu biganza bye ikamufasha kwika ku bana babiri byabyaranye.
Abanyamakuru bakoranye na Celestin Ntawuyirushamaboko kuri BTN TV baherutse gutangariza Ukwezi TV ko nabo batunguwe n'urupfu rwe cyane cyane ko yari amazi iminsi aza mu kazi.
Urupfu rwa Celetstin Ntawuyirushamaboko rwamenyekanye mu ijoro rishyira ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 nk'uko byagarutsweho na bamwe mu Banyamakuru bagenzi be.
Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.
Celestin Ntawuyirushamaboko, ni umwe mu banyamakuru bari barambye muri uyu mwuga akaba yarakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo City Radio, Radio 1 na BTN TV yakoreraga ubu.
Yitabye Imana nyuma y'icyumweru kimwe undi Munyamakuru wari umaze igihe muri uyu mwuga yitabye Imana ari we Herman Ndayisaba wakoreraga Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, aho yitabye Imana tariki 07 Mata 2022 na we azize uburwayi.
Nifuza no kubona umurambo w'umugabo wanjye bikanga||Umugore wa Celestin Ntawuyirushamaboko|| AMARIRA