Kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022, Safari ni umwe muri 533 basoje amasomo yabo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Yasoje Kaminuza mu ishami ry'itangazamakuru mu Ishuri Rikuru rya ICK Kabgayi.
Safari Lambert wamamaye nka Lam-G Lambert yabwiye INYARWANDA ko rwari urugendo rutoroshye, ariko ko bitewe n'intego yari afite yashyizemo imbaraga zishoboka kugeza ashyize akadomo ku masomo ye yigaga.
Uyu musore avuga ko yize neza kandi ko nta somo na rimwe ryamutsinze, agashimira buri wese wamubaye hafi mu rugendo rwe rw'amasomo.
Ati 'Ni urugendo rutari rwoshye kubera kubifatanya n'akazi, ariko icyo ushaka amata aguranwa itabi, nihaye intego yo kuzajya nsoma byibura amasaha atatu buri munsi.'
Akomeza ati 'Nagize amahirwe nza kubigeraho kuko narangije kwiga nta somo na rimwe rimfashe. Ndashimira inshuti zanjye, abakozi dukorana ndetse n'umuryango wanjye bambaye hafi.'
Safari yabaye umuhanzi mbere yo kuba umunyamakuru! Yamenyekanye mu biganiro by'imyidagaduro kuri Radio10, by'umwihariko ikiganiro cyakunzwe cyane cy'indirimbo 10 Nyarwanda zikunzwe kurusha izindi (Top 10).
Usibye icyo kiganiro, Lam-G yigeze kugacishaho akora indirimbo enye harimo ebyiri yakoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho.
Umwibuke mu 2013 ubwo yamenyekanaga binyuze mu ndirimbo nka 'Birahambaye', 'Ibanga', 'Mpishurira' ndetse na 'Hari umunsi'.
Yabwiye INYARWANDA ko atahita atangaza niba azagaruka mu muziki, kuko igihe icyo ari cyo cyose inganzo ishobora kumufata.
Ati 'Umuziki ni ikintu wagarukamo igihe icyo ari cyo cyose, gusa ubu kano kanya sinakubwira ngo yego cyangwa oya. Bizaterwa n'umwanya. Ntabwo nzawugarukamo.'
Lam-G yinjiye mu mwuga w'itangazamakuru muri 2013, atangirira kuri Radio amazeho imyaka 9, akora ibiganiro by'imyidagaduro akaba ari nawe muyobozi wa Tekenike wa Radio10. Radio yashinzwe mbere mu zigenga.
ÂSafari ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itumanaho n'itangazamakuru (Journalism and Communication)Â
Lam- G Lambert yamenyekanye mu muziki binyuze mu ndirimbo zirimo 'Birahambaye'Â
Kuri uyu wa Kane, Safari ni umwe mu bahawe impamyabumenyi n'Ishuri Rikuru rya ICK KabgayiÂ
Kuva mu 2013, Lam- G ni umunyamakuru n'umutekinisiye wa Radio/Tv10Â
Lam-G yakoze ikiganiro cy'indirimbo 10 zikunzwe cyamenyekanye cyane kuri Radio 10
Lam-G yavuze ko adateganya kugaruka mu muziki n'ubwo yawugiriyemo ibihe byizaÂ
Muri iki gihe, Lam-G Lambert ni Umuyobozi wa Tekenike wa Radio10
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIRAHAMBAYE' YA LAM-G LAMBERT