Umunsi wa 23 wa shampiyona y'u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru ku munsi wayo wa 23 irakomeza hakinwa umukino wa mbere w'uyu munsi aho Police FC yakira ikipe ya Musanze Fc kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Ikipe ya POLICE
Kiyovu Sports

Si uyu mukino uri bukinirwe kuri Sitade ya Kigali gusa kuko uyu uratangira ku isaha ya Saa sita n'igice naho uwa Gasogi United na Kiyovu SC ukinwe guhera ku isaha ya saa cyenda.

Ku mukino wa Police FC ari nayo iribwakire, irakina idafite abakinnyi bayo babiri barimo Sibomana Abouba wujuje amakarita atamwemerera gukina ndetse na Iradukunda Eric uzwi nka Radu wavunitse.
Ibi bivuzeko  Mussa Omar ari bugaragare mu kibuba afatanya na  Usengimana Faustin bari basanzwe bakinana muri ikigice cyo kugarira.

Ku mukino wa Gasogi wamaze no gutangazwa ko amafaranga make ari bwishyurwe kuri uyu  wa gatanu mi  amafaranga ibihumbi 3000 ahasanzwe mu gihe mu myanya y'icyubahiro ari ibihumbi mirongo itatu.

Muri rusange Dore uko imikino y'uminsi wa 23 ikinwa:

Kuwa gatanu, 15 Mata 2022:

Police FC vs Musanze FC (Nyamirambo stadium)
Gasogi United vs Kiyovu Sports (Nyamirambo Stadium)
Rutsiro FC vs Etoile de L'Est (Rusizi )

Kuwa gatandatu, 16 Mata 2022:

Gorilla FC vs Rayon Sports (Nyamirambo stadium)
Marines FC vs Gicumbi FC (Umuganda Stadium)
Mukura VS vs Espoir FC (Huye Stadium)

Ku cyumweru, 17 Mata 2022:

AS Kigali vs Etincelles FC (Nyamirambo  Stadium)
Bugesera FC vs APR FC (Bugesera Stadium)

The post Umunsi wa 23 wa shampiyona y'u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-23-wa-shampiyona-yu-rwanda-urakomeza-police-fc-yakira-musanze-fc-naho-gasogi-united-ikine-na-kiyovu-sc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-23-wa-shampiyona-yu-rwanda-urakomeza-police-fc-yakira-musanze-fc-naho-gasogi-united-ikine-na-kiyovu-sc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)