Umunyamakuru Irene Murindahabi yashavujwe cyane n'abavuze ko yitabye Imana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Irene Murindahabi uzwi nka M Irene yababajwe cyane n'abantu bakomeje gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma bamubika ko yitabye Imana kandi ari muzima.

Ibi byatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga guhera mu ntangiriro z'iki cyumweru aho hari uwashyize ubutumwa kuri Facebook avuga ko uyu munyamakuru atakiriho nyuma yo kugwa mu bitaro bya Kigali azize uburwayi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022 nibwo uyu Irene Murindahabi yanyarukiye kuri instagram anyomoza aya makuru ndetse agaragaza ko ababajwe n'abamubika ari muzima.

Yagize ati:'Ahaaaa !!! Nyamara urucira mukaso rugatwara nyoko niko nakuze numva!! Abari kumbaza ko napfuye kubera izi Posts muhumure sinapfuye Ndacyahari nintaha muzabimenya😢 Guys ntimukarengere Hari abantu muba mwakuye imitima kandi batamenyereye umwanda uba kuri izi mbuga Sawa Be blessed #SiBAYALI'



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-irene-murindahabi-yashavujwe-cyane-nabavuze-ko-yitabye-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)