Umusore wari wasohokanye inkumi yakubiswe n'inkuba ubwo yabonaga fagitire ibyibushye yagombaga kwishyura maze atangira kureba yumiwe ,bamwe bamugira inama yo kubanza kureba niba ibyo agiye kugura bihwanye n'uko umufuka we uhagaze.
Ni mu mashusho amara amasegonda makumyabiri n'icyenda yagaragazaga uyu musore ari mu kabari maze umwe mu bakozi bo muri aka kabari amuzanira fagitire. Nyuma yo kuyihabwa yakomeje kuyitegereza ubona ko yatunguwe n'umubare w'amafaranga ariho.
Ubwo uyu musore yari akiri mu rujijo yibaza kuri iyi fagitire yahawe, ku ruhande rwe yari akikijwe n'inkumi yifataga amashusho ayereka abamukirikira ku mbuga nkoranyambaga ari nako abandi bakobwa bagenzi be ku ruhande wabonaga bizihiwe baririmba.Ibi byerekana ko hari abasore biyemera ku nkumi bakabizeza ko bari bubahe icyo bashaka cyose kandi badahagaze neza mu mifuka yabo.
Â