Umutoza wa Rayon Sports yashimagije Perezida... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amezi abiri arashize Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ukomoka muri Portugal, ahawe akazi ko kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports. Uyu mutoza yaje asimbura Masudi Djuma wari warirukanwe kubera umusaruro mucye  n'ubwo yari yaratangiranye ikipe, ndetse n'abakinnyi benshi ariwe wari warabaguze.

"Ndashaka ikipe y'igihe kizaza, ubu hashize amezi abiri dutangiye umushinga kandi uzabyara umusaruro mu gihe kizaza." Jorge Manuel aganira n'itangazamakuru nyuma y'umukino w'igikombe cy'Amahoro.

Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports amaze gusinyisha abatoza 2 kuva yahabwa izi nshingano.

Jorge Manuel yakomeje avuga ko agomba gushimira Perezida w'ikipe kubera byinshi amaze kuyigezaho. Ati" ndashaka kubivuga mu ruhame, ndashimira Perezida wa Rayon Sports ni umugabo mukuru, umuyobozi mwiza ufasha ikipe ku rwego rurenze, ugerageza kuduha buri kimwe. Gusa abantu bakwiye kwihangana kuko bizagenda neza."

Kuva uyu Jorge yahabwa Rayon amaze gutoza imikino 7 ya shampiyona, atsindamo imikino 2 anganya 3, atakaza 2 bivuzeko afite amanota 9  kuri 21. Jorge kandi yakinnye n'umukino w'igikombe cy'Amahoro anganya na Musanze FC 0-0, bivuze ko mu mikino 5 y'irushanwa iheruka atarabonamo amanota 3 imbumbe.

Ikiganiro umutoza wa Rayon Sports yagiranye n'abanyamakuru:

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116157/umutoza-wa-rayon-sports-yashimagije-perezida-wayo-avuga-ko-akomeje-kumufasha-kubaka-ikipe--116157.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)