Umutoza wa Rayon Sports yavuze imbogamizi ikomeye yahuye nayo yatumye abura amanota 3 imbere ya Musanze FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paixão avuga ko ikibuga bakiniyeho na Musanze FC kitababaniye ari nayo mpamvu yatumye babura amanota 3 yuzuye.

Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 4 Mutarama 2022, Rayon Sports yari yasuye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane mu mukino ubanza wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro 2022, umukino warangiye banganyije 0-0.

Nyuma y'uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão yabwiye itangazamakuru ko ikibuga bakiniyeho ari cyo cyabimye amanota 3.

Ati "umukino wari ukomeye, icya mbere ikibuga ntabwo cyatubaniye, nta nubwo cyafashije Musanze FC, biragoye gukinira hano kuko ikibuga ntabwo kimeze neza, ariko twagerageje guhindura, buri gihe tuba dushaka gukina neza, umukino mwiza ariko hano biragoye."

Yakomeje avuga ko barushije Musanze ndetse barema uburyo bwinshi ariko ntibabubyaza umusaruro, yizeye ko mu mukino wo kwishyura bazatsinda iyi kipe.

Rayon Sports kugira ngo igere muri 1/4 irasabwa gutsinda umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Mata.

Jorge Paixão yikomye ikibuga bakiniyeho
Ngo ikibuga bakiniyeho nticyababaniye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yavuze-imbogamizi-ikomeye-yahuye-nayo-yatumye-abura-amanota-3-imbere-ya-musanze-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)