Uruganda rw'icyayi rwa Rujugiro rugiye guseswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Mata 2022 nibwo mu Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EACJ), hateganyijwe urubanza umunyemari Rujugiro yarezemo Guverinoma y'u Rwanda, arusaba gutambamira icyo gikorwa.

Ni uruganda guhera muri Kamena 2014, imigabane ya Rujugiro icungwa na Komisiyo ishinzwe imitungo yasizwe na bene yo, nk'uko byagenze ku yindi mitugo ye.

Ku wa 21 Werurwe 2022 nibwo Rujugiro yandikiye EACJ, avuga ko urukiko rwo mu Rwanda rwemeje ko ruriya ruganda ruseswa, ndetse ko hamaze gushyirwamo ushinzwe iyegeranya n'igabagabanya ry'umutungo.

Inyandiko y'urukiko igaragaza ko Rujugiro "yasabye itambamirwa ry'igihe gito ribuza" Guverinoma y'u Rwanda "gukomeza ibikorwa byo kwegeranya imitungo no kugurisha Nshili Kivu Tea Plantation Limited cyangwa kugira ikindi ikora kuri uru ruganda "cyagabanya cyangwa cyabangamira inyungu" ze, mu gihe urukiko rutarafata icyemezo cya nyuma kuri iki kibazo.

Urukiko ruvuga ko Rujugiro yarumenyesheje ko umukozi wahawe inshingano z'iyegeranya n'igabagabanya ry'umutungo wa ruriya ruganda yakoranyije inama y'abanyamigabane mu mujyi wa Kigali, ndetse ko muri icyo gihe habayeho ubushake bwo kugurisha Nshili Kivu Tea Plantation Ltd ku bashoramari bashya.

Rujugiro yasabaga urukiko kugira icyo rukora, kuko bigaragara ko ruriya ruganda rugomba guseswa mu buryo we avuga ko budakurikiza amategeko yaba ay'igihugu n'ay'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

Ni ibintu ngo byamutera ibihombo bikomeye nk'umunyamigabane, igihe cyose iseswa ryaba ridahagaritswe.

Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko ruriya ruganda rwa Nshili rwari rugizwe n'ishoramari ry'ibigo bya BARCO nk'umunyamigabane munini, Rujugiro Tribert na MIG (Multisectorielle d'Investissement de Gikongoro).

Uru ruganda rw'icyayi rwa Nshili rwahingaga icyayi kuri hegitari 1,478.

Indi mitungo ya Rujugiro yacungwaga nk'iyasizwe na bene yo ni inyubako yari izwi nka Union Trade Center (UTC) yaje kugurishwa muri cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda w'imisoro ya leta yasagaga miliyari 1 Frw.

Icyayi ni igihingwa ngengabukungu cyihagazeho mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rw-icyayi-rwa-rujugiro-rugiye-guseswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)