Muima yabwiye Afrimax English ko yahuye na Thereza ubwo yari avuye mu gihugu cye cya Kongo akajya mu kindi gihugu cya Afurika (Kenya) agamije gukomeza amashuri ye muri kaminuza.
Byabaye ngombwa ko Thereza akodesha Muima na bagenzi be inzu yo kubamo cyane ko bari baje kwiga mu gihugu cye cya Kenya.
Muima na Thereza babaye inshuti kandi yakundaga gutera urwenya amwita umugabo we nyuma aza kubifata nk'imikino, ariko uko ibihe byagiye bisimburana, bombi batangiye gukundana.
Muima yabwiye Afrimax ati: 'Uburyo yitwaye n'uko yamfataga byanteye kumukunda kandi nubwo ari umukecuru kandi mu byukuri ashobora kuba nyogokuru ariko ndamukunda.'
Yavuze ko umunsi umwe mugenzi we yari adahari,yashonje kandi nta biryo afite mu nzu yakodeshaga.Uyu mukunzi we ngo yamuzaniye ibiryo kandi amwitaho cyane bwinshi byatumye amusaba ko basomana, aramuhatiriza.
Ubucuti bwabo bwarushijeho gukomera ndetse bakamara umwanya bakina,bagafashanya ndetse batemberana nubwo Thereza afite imyaka myinshi.
Muima yatangarije Afrimax ati: 'Aya niyo mahitamo yanjye. Ibi ni ibyishimo byanjye, nk'uko buri wese abifite. Mbere yo gushimisha abandi, banza wishimishe kandi fata umwanzuro udashingiye ku bitekerezo by'abandi.'
Thereza afite abuzukuru baruta Muima, ariko ntaterwa isoni no kuba mu rukundo na we.
Thereza yagize ati: 'Mfite abana umunani n'abuzukuru 20. Nkurikije imyaka y'umukunzi wanjye, ashobora kuba umwuzukuru wanjye wa gatanu. Arankunda kandi ndamukunda. Niteguye kwambara imyenda y'ubukwe n'impeta.'
Muima ndetse yiteguye inkwano y'inka 12, abana b'umukunzi we basabye.
Yavuze ko yabonye urukundo nyarwo kuri uyu mukecuru nyuma yo gukundana n'abakobwa benshi bikarangira nabi.
Muima yongeyeho ati: 'Ntabwo nzigera nkunda undi mukobwa uwo ari we wese mbere ye. Ndasenga nsaba ko atazapfa mbere yanjye.'
Thereza ntiyakuyeho amahirwe yo kugira umuryango hamwe n'umukunzi we muto. Yavuze ko muri Bibiliya harimo ingero z'abakecuru babyaye kandi bimuha ibyiringiro.