Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Gisèle Umuhumuza, uri muri Singapore, ndetse na Ng Joo Hee, Uyobora Ikigo gishinzwe amazi muri Singapore. Ni amaserano yasinywe mu gihe Singapore iri mu cyumweru cyahariwe amazi.
Ibi bigo byombi bihuje inshingano yo kugeza ku baturage amazi meza kandi ahagije. Imbogamizi bihura na zo ni nyinshi zirimo imihandagurikire y'ikirere, kwandura kw'amazi, ubwiyongere bw'abaturage butajyanye n'ubushobozi buhari, ikiguzi cy'ibikorwa kigenda cyiyongera n'ibindi.
Aya masezerano azibanda ku gusangira ubumenyi hagati y'ibigo byombi mu bijyanye no gukwirakwiza amazi, gufata neza imiyoboro yayo, imicungire y'amazi yakoreshejwe, ikoranabuhanga no kumenya uburyo byakwitwara ku bijyanye n'imihandagurikire y'ikirere.
Gusangira ubumenyi bizibanda ku bushakashatsi n'iterambere, ikoranabuhanga rigezweho rijyanye n'imirimo yo gukwirakwiza amazi ndetse no kugenzura ubuziranenge bw'amazi. Aya masezerano kandi yitezweho koroshya isangirwa ry'ikoranabuhanga ritanga icyizere mu gukemura ibibazo by'amazi ku ruhande rw'ibi bigo bibiri.
Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Gisele Umuhumuza yavuze ko gusinya aya masezerano, biri mu ngamba za WASAC zo gutsura imikoranire n'ibigo bikomeye ku isi mu bijyanye no gukwirakwiza amazi na serivisi z'isukura hagamijwe kunoza imikorere binyuze mu gusangira ubunararibonyengiro no gukoresha ikoranabuhanga ritandukanye.
Yagize ati 'Twizeye ko hari byinshi tuzigira ku Kigo gishinzwe amazi muri Singapore (PUB), tukabakuraho n'ubunararibonye buhagije mu bijyanye n'udushya kuko cyazanye impinduka, gishyira ishoramari mu guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye n'amazi mu myaka 50 ishize.'
Yongeyeho ati 'Twizeye ko tuzabaha urubuga rwo kugaragaza ikoranabuhanga bafite cyangwa iry'abafatanyabikorwa babo kandi cyane cyane ibyo bikaba bijyanye n'icyerekezo cy'u Rwanda, aho hari amahirwe akomeye y'ishoramari no gushakira hamwe ibisubizo birimo udushya.'
Isinywa ry'aya masezerano rije rikurikira andi maserano atandukanye WASAC yagiye igirana n'ibigo binyuranye hagamijwe imikoranire mu bijyanye no gukwirakwiza amazi no kuyacunga ndetse na serivisi z'isuku n'isukura.