Umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania wakanyujijeho mu rukundo na Diamond Platnumz, Wema Sepetu avuga ko kimwe mu bintu yicuza ari ukuba yarabaye icyamamare.
Mu kiganiro uyu mukobwa wabaye Nyampinga wa Tanzania wa 2006 yagiranye na Digital, yavuze ko yumva igihe kigeze ngo arongorwe kuko atakiri umwana ndetse yiteguye ko abantu bazamutwerera.
Ati "ndimo gutekereza uburyo abantu bazantwerera. Natwerereye mu bukwe bwinshi kuki njye batantwerera? Nzaba umwizerwa ku mugabo wanjye. Ndabyifuza. Nk'umugore uba ubitekereza kuko sindimo nsubira ibwana."
Mu buzima bwe bw'ubwamamare, Sepetu yifuza kuba ataramenyekanye.
Ati "hari igihe niyanze nka Wema Sepetu. Ndikunda. Byari bigoye, ntabwo waba mu nzira buri gihe, rimwe na rimwe uricuza. Iyo nzira nayinyuzemo."
Yashimiye umuryango we wamubaye hafi mu bihe bigoye byose yagiye anyuramo, kuko ngo baramufashije cyane iyo atabagira ntazi aho yari kuba ari.
Yemeje ko hari igihe yagiye ku mupfumu, nyuma yo kugirwa inama y'uko ibyo yifuza azahita abigireho, gusa ngo yasanze Imana ari yo nkuru.
Ati "yego nibyo nagiye kureba umupfumu. Ndi umwirabura sinabeshya. Hari ibihe mu buzima utekereza ko nubikora hari ikintu uzageraho, mu bitekerezo uba wumva nta kindi cyagufasha."
"Iyo umuntu aguhaye icyo gitekerezo uhita wumva wagishyira mu bikorwa. Nahawe amategeko agoranye. Nizeye Imana mu masengesho. Abantu bavuga ko amasengesho atwara igihe kirekire uba ugomba kuyakangura."
Wema Sepetu yamamaye cyane ubwo yari mu rukundo na Diamond Platnumz ariko bakaza gutandukana, yanakundanyeho kandi na Steven Kanumba na we wari umukinnyi wa filime muri Tanzania akaba yaritabye Imana.