Uyu mugabo ufite abana icyenda yahoze ari umusirikare mu ngabo za Habyarimana, aza kuba umupolisi no muri Leta y'abatabazi.
Yarokoye Abatutsi akoresheje amayeri yo kubahisha mu muvure, abandi akabashyira mu cyobo cya metero ebyiri yari yaracukuye iwe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mutsindashyaka yavuze ko jenoside yabaye afite imyaka 29 y'amavuko, amaze imyaka 12 mu gisirikare kuko yacyinjiyemo mu 1982.
Yahisemo kwitandukanya n'ubwicanyi bwakorwaga, ahitamo gukiza abatutsi bahigwaga kubera ko yabonaga ibyo bakorerwaga ari ndengakamere.
Yagize ati "Muri Jenoside nakoresheje uko nshoboye ntandukana n'ibikorwa bya Leta ya Habyarimana kubera ko nabonaga barakoraga ibibi, nk'umuntu wasomye ijambo ry'Imana kuko Bibiliya ivuga ko iyo umunyamacyenga ubonye ikibi kije acyihunza.'
Mutsindashyaka yongeyeho ko ari muri ubwo buryo yabonye ibibi birimo kuza abona atafatanya n'abicanyi afata iya mbere mu kurokora bamwe mu batutsi bahigwaga.
Ati "Naje gufata icyemezo cyo guhisha abantu nabonaga barimo bahigwa n'uwo ndi bubone wese ahunga nkamuhungisha, nubwo ntabashije guhungisha abantu bose kubera ko nta bushobozi nari mbifitiye. Gusa abo nabashije kubona nabashije kubarokora mbakura mu maboko y'abicanyi."
Avuga ko hari Abatutsi yajyaga kwakira ibyangombwa by'uko ari abahutu kugira ngo batabica, cyane ko ba konseye bo muri icyo gihe bamutinyiraga akazi yakoraga.
Mutsindashyaka yongeyeho ko Abatutsi yahishaga yabahishaga mu buryo bubiri kuko hari abo ku manywa yashyiraga mu mwobo yari yaracukuye iwe akabakuramo nijoro akabajyana mu nzu. Hari n'abandi yahishaga mu muvure yawubitse.
Yashimangiye ko abatutsi yahishe nta n'umwe wagize ikibazo ahubwo ari we waje kubigira nyuma kuko abasirikare ba Habyarimana n'interahamwe bashatse kumwica nyuma yo kumenya ko hari abatutsi yahishe iwe.
Ati "Ntawagize ikibazo ahubwo ni njye abasirikare bari bagiye kwica, noneho k'ubw'amahirwe Inkotanyi zihita zifata igihugu."
Mutsindashyaka avuga ko nyuma y'uko Inkotanyi zifatiye igihugu, yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko atari azi politiki yazo, ariko zimenye amakuru ye n'ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zimutumizaho aragaruka.
Abo yarokoye bamufata nk'udasanzwe
Rurangwa Jean Damascène ni umwe mu bo Mutsindashyaka yarokoye muri Jenoside yakorewe abatutsi i Butamwa. Yemeza ko yakoze ibikorwa bidasanzwe ndetse ni we akesha kuba akiriho.
Ati "Ndi umwe mu bo yakijije ubwo nari mvuye mu mwobo bari banshyizemo arampungisha, ankura aho aranjyana njya kuba iwabo mu rugo kuko na Se yari umuntu mwiza. Yari yarampishe munsi y'umuvure ushaje, akajya awubura nkawujyamo."
Yongeyeho ko uyu mugabo yari afite umutima udasanzwe bitewe n'abantu benshi yakijije muri icyo gihe, mu gihe yakoreraga Leta y'abicanyi.
Yahawe inka nk'umurinzi w'igihango
Mutsindashyaka Martin afatwa nk'intangarugero kuko yanahawe inka n'Akarere ka Nyarugenge nk'umurinzi w'igihango, bitewe n'uburyo yarokoye Abatutsi muri Jenoside mu 1994.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by'umwihariko abajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo, mu Murenge wa Kigali, Mutsindashyaka yabwiye IGIHE ko ashimira Leta bitewe n'uburyo yamuhaye inka.
Gusa ashimangira ko zaje kwibwa muri iki gihe cyo Kwibuka n'abantu bataramenyeka.
Yagize ati "Bari barampaye inka, akarere kampaye imwe indi nyihabwa n'umuturage narokoye, ariko muri uku kwezi zibwe n'abantu bataramenyekana."
Mutsindashyaka yababajwe n'uko inka ze zibwe kuko zari zigeze igihe zimuha amata. Agashimangira ko ababikoze bari mu bapfobya Jenoside bababazwa n'ibyo yakoze kuko hari abajya bamucyurira bakamubwira ko ari murumuna wa Perezida Kagame, ntacyo yaba muri iki gihugu.
Muri uyu muhango wo Kwibuka abantu basaga 70 bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo, Visi Perezida w'Inteko Inshinga Amategeko, Edda Mukabagwiza, yavuze ko iyo abantu bose baza kuba nka Mutsindashyaka Martin, abatutsi barenga miliyoni bapfuye batari kwicwa.