Mu ntego z'icyerekezo 2020-2050, harimo ko u Rwanda rugomba kuba icyitegererezo cy'ubukerarugendo ku by'ubuvuzi n'inganda zikora imiti.
Urugaga rw'Abahanga mu by'imiti, rumaze iminsi rukora ingendo hirya no hino mu gihugu muri amwe mu mashuri yisumbuye yigisha imbumbe z'amasomo y'ibinyabuzima n'ubutabire (MCB, PCB, BGC), mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwitabira kwiga amasomo y'umwuga w'ubuhanga mu by'imiti, ngo bitegure kuzahagarara mu myanya yabo neza muri izo nganda, aho kugira ngo u Rwanda ruzabure abarwo rukoresha rwitabaze abanyamahanga.
Urugaga rwazengurutse mu mashuri atandukanye, bakangurira abanyeshuri bo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n'uwa gatandatu biga amasomo y'ubutabire n'ibinyabuzima, ibyiza byo kwiga umwuga w'ubuhanga mu by'imiti (Pharmacists).
Isimbi Carla wiga amasomo y'Ubugenge, Ubutabire, n'Ibinyabuzima(PCB), yavuze ko ibiganiro bahawe byamwubatse.
Ati 'Icyo nshoboye kumenya ntari nzi ni uko kwiga farumasi, atari ukwiga gucuruza imiti gusa nk'uko benshi tubizi, ahubwo harimo no kwiga ubuhanga bwo kuyikora'.
Yavuze ko ubuhanga mu by'imiti kimwe n'izindi ngeri zo mu nzego z'ubuzima, bimusaba gukora cyane akagira amanota ahagije no kugira ikinyabupfura.
Ndayishimye Olivier na we wiga amasomo y'Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima (PCB) mu mwaka wa kane wa Lycée de Kigali yagize ati 'Ntabwo nari mfite inzozi zo kuziga ibijyanye n'ubuhanga mu by'imiti, ariko aho mbimenyeye ndishimye kuko nungutse amakuru ko abiga ubuhanga mu by'imiti baba abakire, kandi akaba ari n'icyerekezo Leta y'u Rwanda bigaragara ko yashyizemo imbaraga. Nyuma y'ibi biganiro twahawe, nahise numva nzakurikira amasomo ya farumasi'.
Umunyamabanga uhoraho w'Urugaga rw'Abahanga mu by'imiti, Nsengeyukuri Jean Damascène, yavuze ko bifuza ko urubyiruko rukurana ubushake bwo kwiga ibijyanye n'imiti, kugira ngo ruzafashe igihugu mu rugamba kirimo.
Ati 'Turi mu gikorwa cyo gufasha Leta y'u Rwanda guhanga abahanga mu by'imiti bazafasha gukora mu nganda z'imiti zigiye gushingwa mu bihe bya vuba. Amashuri twasuye twayatoranyije hakurikijwe uburyo ayo mashuri atsinda ibizamini bya Leta'.
Imbogamizi Urugaga rw'abahanga mu by'imiti rwagaragaje ruhura nazo harimo no kuba hari ibyiciro by'umwuga babamo bitaboneka mu myigishirize ya Kaminuza zo mu Rwanda, bityo imyanya ibiteganyirijwe mu kazi igahabwa abatarabyigiye.
Muri ibyo hari nk'icy'umutekinisiye mu by'imiti (Pharmacy technician). Ibyo kandi bijyana no kuba nta mashuri abafasha gukeneka umwuga wabo aboneka mu Rwanda.
Nsengeyukuri ati 'Twasabye Leta y'u Rwanda ko yakongera ishoramari ryafasha kubaka umwuga w'ubuhanga mu by'imiti, tuyisaba kongera ibyiciro by'abiga uwo mwuga muri Kaminuza y'u Rwanda no kongera umubare w'abajya gukarishya mu mahanga'.
Abemerewe kwinjira mu rugaga rw'abahanga mu by'imiti, ni abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye ariko bemerewe kwiga ubuhanga mu by'imiti muri Kaminuza, bakaba basabwa kubanza kwiyandikisha ku Rugaga mbere y'uko batangira amasomo, mu rwego rwo kubakurikirana bakiga umwuga ngo bazavemo abahanga mu by'imiti beza.
Usoje amasomo y'ubuhanga mu by'imiti muri Kaminuza, asubirayo kwiyandikisha ari na bwo ahabwa ikizamini cyo kwinjira mu rugaga yagitsinda akaba umunyamuryango ari na bwo ahabwa ibyangombwa biteganywa n'amategeko byo gutangira gukora umwuga w'ubuhanga mu by'imiti.