Abamotari banga gukoresha mubazi bazifite baburiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 mu nama yahuje abamotari muri Kigali, Polisi n'Urwego Ngenzuramikorera, RURA.

Nyuma y'uko mubazi zitangiye gukoreshwa mu bamotari, hari abagiye bagaragaza kutabyubahiriza biba ngombwa ko abashinzwe umutekano batangira kujya babahagarika bagamije kureba ko byubahirizwa.

Muri iyi nama Polisi yavuze ko hari abamotari banga kubahiriza amategeko nko gukoresha mubazi n'abanga guhagarara igihe Feu rouge irimo ibara ry'umutuku ribasaba guhagarara.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, yasabye abamotari kubahiriza amategeko no kurangwa n'isuku ndetse no gukoresha mubazi nk'uko biteganywa n'amategeko.

Yagize ati 'Twatanze ubutumwa butandukanye bwo gukomeza gukoresha mubazi ku bazifite, abatazifite bakazitegereza n'ubutumwa bujyanye n'amakosa bakora mu nzira arimo kutubahiriza Feu rouge ajyanye kunyura sens unique no kugira umuvuduko ukabije ndetse no kutagira isuku bitewe n'uko bagaragara.'

Ishinzwe ishami rirebera abamotari muri RURA, Mubirigi Jean Pierre, yavuze ko muri iyi minsi ubwitabire bw'ikoreshwa rya mubazi bwagabanyutse, bityo hakwiriye kongeramo imbaraga.

Ati 'Koko habayeho igabanuka ry'imikoreshereze ya mubazi gusa bishobora kuva ku mpamvu zitandukanye ariko nibyo dutekereza kuko abatazikoresha nibo babizi neza nubwo bavuga ko biterwa n'ibiciro.'

Yakomeje avuga ko n'ubwo abamotari bagaragaza ko badakoresha mubazi kubera ibiciro byazo atari byo ahubwo biterwa n'ubushake bwabo cyangwa no kuba batari kumva ibyiza byo kuzikoresha.

Abamotari bo bagaragaje ko rimwe na rimwe bahitamo kudakoresha mubazi bitewe n'uko ibahendesha.

Claudine Nyirarwasa yagize ati ' Icyo twasaba n'uko bahindura ibiciro kuko lisansi ihenze kandi noneho igiciro cya mubazi kiri hasi rero, rero numva bahindura ibiciro byayo byibuze bikajya hejuru cyangwa se bakareka ushaka kuyikoresha akaba ariwe uyikoresha, utayishaka bakamureka.'

Hashize iminsi hatangijwe gukoreshwa mubazi muri Kigali, zitezweho kugabanya amakimbirane y'ibiciro hagati y'abamotari n'abagenzi. Icyakora, abagenzi bamaze iminsi bagaragaza ko iyo bwije abamotari badakozwa mubazi.

Abamotari basabwe gukoresha mubazi abatabyubahirije bagahanwa
Hari abamotari bagenda bahishe ibirango bya moto zabo ngo abashinzwe umutekano batabamenya
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yereka banyamakuru moto zafashwe abamotari bahinduye ibirango byazo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-banga-gukoresha-mubazi-bazifite-baburiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)