Ni ubutumwa yatanze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abari abavoka bishwe muri icyo gihe.
Dr. Nteziryayo yagaragaje ko Politiki yari iriho y'ivangura mu byerekeye urwego rw'ubutabera aho Abanyarwanda b'Abatutsi bahezwaga mu nzego zitandukanye z'ubutabera na bake bari barimo bashyirwagaho igitutu gikomeye.
Yavuze ko abanyamategeko kuri ubu bafite akazi gakomeye ko guharanira ko urwego rw'Ubutabera rukomeza kuba nta makemwa mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati 'Abanyamategeko turi hano dufite inshingano ikomeye, uko inzego zitandukanye zihurira ku runana rw'ubutabera cyane cyane urugaga rw'abavoka nk'urwego rwibutse abari abavoka. Dufasha igihugu cyacu kubaka umuco w'igihugu kigendera ku mategeko kandi kiyubahiriza kuri buri wese nta vangura iryo ari ryo ryose.'
Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari hakwiye kwishimira intambwe ikomeye yatewe mu kwiyubaka kugira ngo abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranwe no gukomeza guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside.
Yavuze ko Urwego rw'Ubucamanza rufatanyije n'izindi nzego zitandukanye ruzakomeza gutanga umusanzu no guharanira kubaka iguhugu kizira akarengane kandi hubahirizwa uburenganzira bwa buri wese.
Yagaragaje ko nubwo abantu batinya Urugaga rw'Abavoka bifite ishingiro kuko bagaragaza ukuri ari naho yahereye abasaba kugukoresha mu kubaka inzego zihamye z'ubutabera.
Ati 'Mpora nizera ko uko kuri muzajya muguharanira kugira ngo igihugu cyacu gikomeze guhamya ibirindiro mu kubaka ubutabera bukibereye.'
Yasabye ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abakoraga mu nzego z'ubutabera bakwiye kumva ko bari abantu b'intangarugero kandi na bo bagaharanira kugera ikirenge mu cyabo.
Umwe mu batangabuhamya yavuze ko abari Abavoka mbere ya Jenoside bahuye n'ibibazo bikomeye birimo no kwirukanwa mu mashuri bakiri bato kuko bari Abatutsi.
Yagaragaje ko mbere y'uko Jenoside iba hari ubwo bamwe bafatwaga bitwa ibyitso by'inkotanyi bakabakubita ku buryo babamugaza cyangwa bakabafunga.
Yavuze ko ivangura ryatangiriye no ku bantu batangiye kugura imodoka kuko no kuri nomero iyiranga bayitangaga bakurikije agace uyiguze abarizwamo.
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko igihe cyo kwibuka ari icyo kongera gutekereza ko ibijyanye no gushyiraho inzego zibereye z'ubutabera atari ko byahoze.
Yagaragaje ko hageragejwe kenshi gushyiraho urugaga ariko ubuyobozi bwariho bukavuga ko byakwemerwa gusa ribaye Ishami rya MRND kandi ari ibintu bitabaho aho ariho hose ku Isi kuko nta rugaga rw'abanyamwuga rushobora kuba ishami ry' ishyaka rya politiki.
Yavuze ko kumenya ayo mateka byabafashije kwirinda ko ibyabaye byazongera kuba ari na wo murage ukomeye bakwiye gusigira abazabakomokaho.
Me Nkundabarashi yasabye abavoka bagenzi be gukorana neza mu rwego rwo guhesha ishema umwuga wabo no guharanira guteza imbere ubutabera bw'u Rwanda.
Kugeza ubu Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda rumaze imyaka 25, rubarizwamo abavoka 1515 bagizwe n'abavoka bakuru 1233 n'abandi barimo abari kwimenyereza uwo mwuga.