Abavuga rikumvikana muri Afurika bahamagariwe gutanga umusanzu mu kurandura indwara z'ibyorezo zirengagijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ku guhangana n'indwara zirengagijwe yahurije hamwe abayobozi mu nzego zishinzwe ubuzima, izishinzwe imikino, abavuga rikumvikana, abacuruzi n'abikorera mu nzego zitandukanye.

Ni inama yitabiriwe n'Umuyobozi muri Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC), Benny Bonsu; Umuyobozi mu Muryango w'Abagiraneza wa END Fund, Oyetola Oduyemi; Umuhanzi akaba n'Umuhanga mu gufata amafoto, Aida Muluneh; Nicole Field Brzeski uri mu bashinze Ihuriro Global First Ladies Alliance n'abandi.

Indwara z'ibyorezo zititabwaho (Neglected Tropical Diseases) zirimo inzoka zo mu nda, Bilariziya, kubyimba amaguru (imidido), Trachoma na Onchocerciasis, zikunda kwibasira ahantu hataba amazi meza, hatari ubuvuzi bukwiye cyangwa hatagera serivisi z'ubuvuzi.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko indwara z'ibyorezo zirengagijwe zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi abandi zikabasigira ubumuga butuma badakora ngo biteze imbere.

Ati 'Ku Isi, abarenga miliyari 1,2 barwaye izi ndwara z'ibyorezo zirengagijwe. Afurika ni yo yugarijwe cyane aho yihariyemo abangana na 40% by'uwo mutwaro.'

Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira iyiga kuri Malaria n'Indwara z'Ibyorezo zirengagijwe ariho hazanasinyirwa amasezerano ku guhashya izi ndwara zirengagijwe [Kigali Declaration]. Ni inama izaba mu gihe kandi i Kigali hazaba hari kubera Ihuza abakuru b'ibihugu bihuriye mu Muryango w'ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza (CHOGM).

Minisitiri Dr Ngamije yashimangiye akamaro k'amasezerano azasinyirwa i Kigali ku guhashya izi ndwara aho abanyepolitiki baziyemeza gufata iya mbere mu bukangurambaga bwo kugera ku Ntego ya Gatatu mu z'Iterambere rirambye, SDGs ivuga ko mu 2030, Isi izaba yabashije guhashya burundu izi ndwara n'ibindi byorezo.

Yavuze ko ayo masezerano aje ashimangira umuhate w'igihugu muri gahunda zitandukanye zashyizweho mu kugera ku irandurwa ry'indwara z'ibyorezo byirengagijwe mu 2030.

Ati 'Dushobora kugira icyizere cyo gukomeza kongera imbaraga mu rugamba rwo kurandura izi ndwara z'ibyorezo zirengagijwe mu myaka iri imbere.'

Benny Bonsu yavuze ko igihe kigeze ngo abakinnyi mu mikino itandukanye, abahanzi n'ibyamamare muri rusange ngo basobanukirwe indwara zirengagijwe bityo bamenye ko uruhare rwabo mu kuzirandura ari ingenzi.

Ati 'Bitera imbaraga kubona abayobozi muri siporo, abacuruzi n'abahanzi basobanurirwa ibijyanye n'izi ndwara zirengagijwe n'uburyo bashobora gutanga umusanzu wabo mu kuzirwanya bakoresheje imbuga zabo. Niteguye gukorana nabo.'

Umuyobozi Mukuru mu Muryango END Fund, Oyetola Oduyemi, we avuga ko kurandura izi ndwara zirengagijwe ari urugamba rusanga ukwiyemeza n'uruhare rwa buri wese.

Ati 'Uyu mugoroba muri Kigali hatewe intambwe y'ingenzi mu bukangurambaga bw'ahashobora guturuka ubushobozi n'imbaraga zo gushyira iherezo ku ndwara zirengagijwe. Intego yacu ni ukubigeraho muri iki kinyacumi.'

Umuyobozi akaba n'umwe mu bashinze Ihuriro ry'Abagore b'Abakuru b'Ibihugu mu guhashya Indwara [Global First Ladies Alliance], Nicole Field Brzeski, yashimye Leta y'u Rwanda ku bw'umuhate yashyize mu kurwanya indwara z'ibyorezo zirengagijwe; avuga ko uruhare rw'abafasha b'abakuru b'ibihugu mu rugamba rwo kurandura izi ndwara ari ingenzi.

Ati 'Uruhare rw'abafasha b'abakuru b'ibihugu ni ingenzi, binyuze mu rubuga baba bafite. Ibyo byorezo byihuza n'ibindi bibazo byinshi duhura na byo birimo kubura amazi meza, isuku n'isukura, kutabasha kwishyura uburezi kuri bamwe, ubusumbane hagati y'abagore n'abagabo n'ibindi.'

Nicole Field Brzeski yanashimiye abafatanyabikorwa barimo abavuga rikumvikana bakomeje gufasha ngo abatuye Isi bamenye ububi bw'indwara zirengagijwe n'uko bashobora kuzirinda.

Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, yahamagariye abatuye Umugabane wa Afurika gushyira imbaraga mu guhashya indwara z'ibyorezo zirengagijwe
Abavuga rikumvikana muri Afurika bahamagariwe gutanga umusanzu mu kurandura indwara z'ibyorezo zirengagijwe
Nyuma y'iyi nama abayobozi bayitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abavuga-rikumvikana-muri-afurika-bahamagariwe-gutanga-umusanzu-mu-kurandura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)