Abimukira ba mbere bari mu Bwongereza bamenyeshejwe gahunda yo kwimurirwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi muri Ambasade y'u Bwongereza mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko abamenyeshejwe, bafite iminsi yo kugira icyo bavuga kuri uwo mwanzuro.

Ati 'Icyiciro cya mbere cy'abimukira cyamenyeshejwe gahunda yo kwimurirwa mu Rwanda. Bitewe n'impamvu zabo zitandukanye, bafite iminsi 14 yo gutanga impamvu bumva zatuma batoherezwa mu Rwanda.'

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryavuze ko Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu, Boris Johnson, yatangaje ko abamenyeshejwe ari abimukira 50. Gusa Ambasade y'iki gihugu mu Rwanda, yirinze kwemeza uwo mubare.

Amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza yerekeranye n'abimukira yasinywe ku wa 14 Mata 2022.

Asinywa, Minisitiri w'Intebe, Boris Johnson, yavuze ko 'uwo ari we wese winjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko kimwe n'abinjiye muri ubwo buryo kuva tariki ya Mbere Mutarama, ubu bagiye kwimurirwa mu Rwanda. Bizatuma banyura mu nzira zemewe kandi bice intege ubucuruzi bwakorerwaga abimukira.'

Yavuze ko nibagera mu Rwanda 'bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya' bafashijwe n'inkunga izatangwa n'u Bwongereza.

U Bwongereza busobanura ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by'iterambere bigirira akamaro izo mpunzi n'abaturwanda muri rusange.

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyunga ndetse n'andi mahugurwa mu masomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

U Rwanda rwagennye ko mbere yo kubakira, hazajya habanza kurebwa niba nta byaha bitandukanye bakoze, kandi ntiruzakira abaturutse mu bihugu by'ibituranyi nk'u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.

Ntabwo impunzi zo muri Ukraine ziri muri izo zizakirwa muri iyi gahunda ahubwo abarebwa cyane ni abinjira mu Bwongereza banyuze nko mu bwato, bacurujwe n'abandi nkabo.

Nibagera mu gihugu bazaruhukira muri hotel nyuma bajye mu macumbi asanzwe aturwamo n'abantu mu buryo busanzwe.

Ni gahunda izamara imyaka itanu. Mu ntangiriro abo bimukira bazahabwa ibyangombwa n'ubumenyi, hanyuma bagire amahirwe yo guhatana ku isoko ry'umurimo.

Bazafashwa kuvurwa, banitabweho no mu bundi buryo butandukanye. Ntabwo igihe bazagerera mu Rwanda kiratangazwa ariko impande zombi zisobanura ko ari ' mu byumweru biri imbere'.

Kugeza ubu, umubare w'abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Hagati ya tariki 2 na 8 Gicurasi, bibarwa ko nibura u Bwongereza bwakiriye 792 binjiye mu gihugu bakoresheje ubwato buto.

U Bwongereza bubangamiwe n'umubare munini w'abimukira binjira mu gihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abimukira-ba-mbere-bari-mu-bwongereza-bamenyeshejwe-gahunda-yo-kwimurirwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)