Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo Andre avuga ko ahangayikishijwe no kuba nadafite bamwe mu bakinnyi be kubera ibibazo by'imvune ni mu gihe akiri mu marushanwa yaba igikombe cy'Amahoro ndetse na shampiyona.
Ku munsi w'ejo yasezereye Police FC maze agera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2022 aho ategereje kumenya iyo bazahura hagati ya APR FC na Rayon Sports bari bukine uyu munsi.
Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'uyu mukino, yabajijwe ibijyanye n'ibijya bivugwa ko abatoza bajya baharirana imikino, avuga ko kuri we aho kugira ngo abikore gutoza yaba abiretse.
Ati 'uko muri hano turaziranye wenda uretse abakiri bato barimo hano, hariho benshi bambonye ndimo gutoza muri SEC bakibaza ko ari ho nahereye ariko mbere yayo hari ahandi nanyuze, sinigeze mba muri ibyo bihe bituma ikipe indekera cyangwa nyirekera.'
'Ikintu nkikora neza iyo kinaniye ndavuga ngo ni rwo rwego nari ngezemo reka nongere nihugure, nongere nige kugira ngo nshobore kubikora neza ariko mu buryo bwo kurekerana kuri njye we ntibishobora kubaho, nahitamo kubyihorera kuruta kujya mu marushanwa kimwe n'abandi bose.'
Yakomeje avuga ko yaba shampiyona ndetse n'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro biteguwe neza nubwo ahangayikishijwe n'abakinnyi be benshi bibasiwe n'imvune.
Ati 'tuzakina shampiyona, mfite ikipe yanjye abakinnyi ni bake, amahitamo ni make, Sugira ntarakira, Sarpong afite ikibazo munsi y'ikirenge wareba ba Herve, wareba abakinnyi benshi barwaye, nzagerageza gukinisha abo mfite kandi twitware neza.'
AS Kigali ifite abakinnyi benshi bafite ibibazo by'imvune ndetse bamaze igihe badakina barimo Rugwiro Herve, Biramahire Abeddy, Sugira Ernest hiyongereyemo na Michael Sarpong n'abandi.