Byabaye mu masaha y'ikigoroba, ahagana saa kenda (15h00), kuri uyu wa Gatatu tariki 18 z'ukwezi kwa Gatanu 2022, mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza.
Umugabo witwa Ndahayo Jean w'imyaka 43, akekwaho kwica umugore we Niyonsaba Helarie w'imyaka 36 bari barashakanye mu buryo byemewe n'amategeko ariko bakaba batari bakibana kuko bari baratandukanyijwe n'inkiko, bakaba bari bafitanye abana 3.
Amakuru avuga ko ubwo umuhesha w'inkiko w'umwuga wigenga witwa Runyambo Chritian yazaga kurangiza urubanza rwa bariya bantu abagabanya imitungo, arangije ajya gukora Raporo y'irangiza ry'urubanza.
Umugore wa Ndahayo Jean ari we nyakwigendera Niyonsaba Helarie yaje gusanga umuhesha w'inkiko agira ngo amuhe raporo y'urubanza nibwo umugabo we yaje na we kuhamusanga afite umuhoro ahita amutema ijosi aramwica.
Inzego z'umutekano zahise zifata uwo mugabo ajyanwa kuri Sitasiyo ya Ntyazo.
Nyuma umurambo w'umugore wajyanwe ku Bitaro ngo ukorerwe isuzuma.
Ivomo:Umuseke