Hari bamwe bavuga ko iyo bagiye guteza intanga ku nka zabo zidafata, cyangwa ugasanga babuze umuvuzi w'amatungo ubaterera, bagahitamo kuyoboka inzira yo kwifashisha ibimasa.
Ni mu gihe abashakashatsi bagaragaza ko kubanguriza inka ku kimasa bizigiraho ingaruka mbi zirimo indwara y'amakore ndetse bikaba byanaviramo inka kuramburura.
Umwe mu borozi bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye yavuze ko kubangurira inka ku kimasa ari byo biborohera kuko iyo bagiye guteza intanga zidafata cyangwa bakabura uzibaterera. Ku bijyanye n'indwara inka ishobora guterwa n'ikimasa, asanga ibyo bimasa byajya bivurwa.
Ati 'Ubwa mbere nayiteje intanga yanga gufata, ubwo mpitamo kuyijyana ku kimasa ihita ifata, ndumva ibyoroshye ku muntu ufite amikoro make ari ukuyijyana ku kimasa kuko haba igihe uteje intanga ikabyara nabi.'
Hafashwe ingamba
Ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'Umuryango 'Send a Cow' hatangiye imishinga ibiri igamije kuvugurura icyororo binyuze mu gutera intanga n'insoro.
Abavuzi b'amatungo bigenga bagera kuri 30 baturuka mu turere twa Nyanza, Nyaruguru na Nyamagabe bamaze igihe cy'ukwezi bahabwa amahugurwa ku gutera inka intanga no kwambika inyama amaherena.
Umuhuzabikorwa w'imishinga ya 'Send a Cow' mu Rwanda, Muhorakeye Angelique, yavuze ko bashaka ko kubanguriza inka ku bimasa bicika mu Rwanda kuko bitera ingaruka mbi nyinshi.
Ati 'Muri gahunda z'umushinga muri buri gikorwa dushyiramo ikintu kijyanye no kuvugurura icyororo kugira ngo hazavuke inka zifite amaraso avuguruye y'inzungu, ari nazo zizwiho gutanga umukamo. Kuvugurura amatungo ni politike ya Leta binyuze mu buryo bwo gutera intanga.'
Abasoje amahugurwa bavuze ko ubumenyi bungukiyemo ndetse n'ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kunoza akazi kabo.
Nshimiyimana Marc ati 'Ibikoresho bampaye ngiye kubikoresha, umuturage nampamagara nzajya njya kumuterera intanga ndetse mbashishikarize kumenyera guteza intanga bacike ku muco wo kubanguriza ku bimasa.'
Uwanyirigira Sylvie wo mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko aborozi baho bakunda akubanguriza ku bimasa kuko boroye inka z'Inyarwanda ku bwinshi.
Ati 'Mu Karere kanjye tworoye Inyarwanda cyane; uyu mushinga wibanda ku nka z'inzungu, urumva mu murenge wanjye no mu Karere kanjye nituyoboka guteza intanga, bizazamura umukamo kandi n'amatungo ya kijyambere yiyongere. Ngiye gushyira imbaraga mu kubigisha ibyiza byo guteza intanga.'
Abo bavuzi b'amatungo basanga umukamo w'amata niwiyongera bizakemura ikibazo cy'imirire mibi mu bana bato ndetse n'amafaranga aboneke, ubukungu bwiyongere.
Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko bamaze kuyoboka uburyo bwo gutera inka intanga kandi babwishimiye kuko butanga umusaruro mwiza.
Riyombyana Alexis ati 'Nta nka n'imwe ntunze idakomoka kuri ubwo buryo bwo gutera intanga. Kuva nabuyoboka umukamo w'amata wariyongereye kuko mfite inka zikamwa litiro 12 ku munsi, ikamwa make igeza kuri litiro umunani ku munsi.'
Mukamparaye Françoise avuga ko kubangurira inka ku kimasa babiretse kuko byatumaga zivayo zarwaye.
Ati 'Iyo twajyaga kubanguriza ku kimasa, inshuro nyinshi inka yakuragayo indwara kuko hari ubwo yazaga irwaye imitezi tugasubira inyuma tukavuza bikadutwara amafaranga menshi cyangwa inka igapfa. Ku ntanga nta ngaruka bigira.'
Iyo inka itewe intanga ntifate, ubishinzwe yongera kuyitera bwa kabiri, nyirayo akamwishyura 1000 Frw y'urugendo.