Uyu mubyeyi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri sinema ntahwema gusangiza abamukurikira umugisha yagiriwe wo kuba uyu munsi Imana yaramuhaye umuryango kandi yishimira.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije amashusho y'umugabo we ari kumwe n'umwana akurikizaho amagambo abashimira ashimangira urwo abakunda nk'abantu batumye yitwa umubyeyi.
Yagize ati"Warakoze cyane Mugabo wange nawe Mukobwa wange mwatumye nitwa Umubyeyi n'Umugisha uhebuje nagabiwe Ndabakunda cyane.
Aba bombi bashyingiranwe mu ntangiro z'ukwezi kwa gatatu 2021 basezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa Zion Temple ruherereye kicukiro mu Gatenga aho basezeranyijwe na Pastor Ndungutse.