Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko wanduye SIDA bitagusabye kwipimisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubuga Health.com ruvuga ko mugihe agakoko ka Sida kamaze igihe kingana n'ukwezi cyangwa abiri kari mu mubiri abantu 40%kugeza kuri 90% bashobora kugaragaza ibimenyetso bizwi nka ARS(Acute Retroviral Syndrome). bugaragaza ko kandi binashoboka ko umuntu ashobora kubana n'aka gakoko akaba yamara imyaka icumi nta kimenyetso iragaragaza.

1. Kugira ibiheri bidasobanutse ku mubiri

Ibiheri ni kimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umutu yanduye Sida nubwo atari ikimenyetso gihamye umuntu yashingiraho bitewe nuko nutayirwaye ashobora kubirwara, gusa kuri Sida ho biba ari umwihariko kuko akenshi bifata igihimba cyo hejuru ndetse bikagendana n'ibisebe byo mu kanwa no ku myanya ndangagitsina, akenshi kandi usanga uwayanduye ahorana ibimenyetso by'ibicurane.

2.Guhinda umuriro

Guhinda umuriro ukabije ni kimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko wanduye niba ugira umuriro uri hejuru ya Degree Celecius 38.88 ndetse ugacika intege ni byiza kwihutira kujya kwa mu ganga ugakurikirana ubuzima bwawe hakiri kare.

3.Kubira ibyuya mu ijoro

Niba uziko hari aho waba warananiwe kwirinda kandi ukaba usigaye ugira umuriro ukabije mu ijoro kuburyo ushobora no gutosa imyenda ni byiza ko wihutira kwa mu ganga kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko agakoko iyo kageze mu mubiri kawukoresha cyane mu buryo budasanzwe kuburyo bwatera kubira ibyuya cyane.

4.Gutakaza ibiro mu buryo bwihuse

Gutakaza ibiro byinshi mu buryo bwihuse urugero nk'ibiro 10 cyangwa 6 mu kwezi kumwe uba ukwiye kwipimisha nubwo abarwaye aka gakoko bose badatakaza ibiro ahubwo bikunze kugaragara ku bwandu bushya.

5.Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe

Niba usanzwe wibuka kandi ugafata mu mutwe ariko ukaba ubona byose byarahindutse ukwiye kwihutira kwa mu ganga kuko uwanduye aka gakoko ubushobozi bwe bwo kwibuka no gufata mu mutwe buragabanuka.

6. Umunaniro udashira

Umuntu wanduye agakoko gatera Sida arangwa no guhorana umunaniro bitewe nuko umubiri ukoresha imbaraga nyinshi mu kurwana n'agakoko numwanzi winjira mu mubiri.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/bimwe-mu-bimenyetso-bishobora-kukwereka-ko-wanduye-sida-bitagusabye-kwipimisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)