Umunya Eritrea,Biniam Girmay yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere w'umwirabura watwaye agace mu irushanwa rikuru, cyane ko mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi haba amarushanwa 3 gusa akinwa uduce 21 .
Biniam Girmay ukinira ikipe yo mu Bufaransa yitwa Intermarché-Wanty-Gobert Matériaux yegukanye intsinzi ye ya mbere mu irushanwa rikomeye ku isi, ubwo bakinaga agace ka 10 muri Giro d'Italia irushanwa ribera mu Butaliyani rikinwa n'abakinnyi b'intoranwa ku isi.
Iyi ntsinzi ni iya mbere ikomeye Afurika igize kuko muri aya marushanwa 3 akomeye ku isi ari ubwa mbere umunyafurika atsinze.
Uyu musore yatsinze igihangange Mathieu van der Poel (Alpecin-Fenix) gihagaze neza cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi.
Biniam Girmay yatwaye agace ka 10 ka Giro d'Italia kavaga ahitwa Ancona kerekeza ahitwa Jesi ku ntera ya 195 km, aho yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 04 iminota 32 n'amasegonda 07.Akazi gakomeye kugira ngo Girmay atsinde, kakozwe na Domenico Pozzovivo w'inararibonye muri uyu mukino.
Inkuru ibabaje ariko,nyuma yo gutsinda Girmay byabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro nyuma y'impanuka yakoze yishimira intsinzi akomereka ijisho ry'ibumoso azamutse kuri podium.
Igitangaje,iri niryo rushanwa rikuru rya Mbere uyu Girmay yitabiriye cyane ko atarakina ayandi arimo Tour de France na La Vuelta.
Ubwo yarushanwaga yerekeza ku murongo kugirango atsinde aka gace,kabuhariwe Van der Poel yamuzamuriye igikumwe mu rwego rwo kumwereka ko yishimiye intsinzi ye.
Nyuma yo gutsinda yagize ati "Ntabwo nabyizera. Ikipe yacu yayoboye irushanwa kuva ritangira. Nta magambo mfite navuga ku ikipe yanjye. Ndishimye rwose. Ntabwo wabyizera.
"Ikipe yose yagaruye abantu bose, ndetse n'abahatanye ku rutonde rusange [GC] nka Pozzovivo, Jan Hirt, Rein Taaramäe, abantu bose. Bakoze akazi gakomeye.
Ku iherezo, Pozzo yari atangaje. Yaje arambwira ngo" ngwino "muri metero 600 za nyuma.Yakoze neza rwose.
"Kuva natangirira Giro twabonye amahirwe yo gutsinda, kugira ngo tugere ku musaruro mwiza, ibi rero bikaba biri mu ntsinzi y'ikipe yacu, umuryango wanjye, abantu bose. Nishimiye rwose ibyo nakoze."
Girmay w'umunya Eritrea, ufite imyaka 22,yaherukaga kwemeza isi yose ubwo yatwaraga irushanwa ry'umunsi umwe riri mu yakomeye ku isi rya Gent Wevelgem muri Werurwe.
Umunya Espagne, Juan Pedro Lopez yagumanye umwambaro wa Roza [Maglia roza] kuko ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange aho arusha amasegonda 12 umunya Portugal Joao Almeida ukinira UAE mu gihe uyu munsi nta cyigeze gihinduka ku rutonde rusange.
Abakinnyi barimo Romain Bardet,Tom Dumoulin,Richard Carapaz,Alejandro Valverde n'abandi bari mu bahabwa amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa ribanziriza andi 2 akomeye ku isi arimo Tour de France na La Vuelta.
Biniam watwaye agace ka 5 ka Tour du Rwanda 2019 i Musanze,yaherukaga gutangaza ko yinubira ko ariwe mukinnyi w'Umwirabura ugaragara mu marushanwa akomeye wenyine ndetse yemeza ko yifuza ko haba impinduka abanyafurika bakiyongera.