Bwa mbere Mama Sava yahishuye byinshi ku musore wigaruriye umutima we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mama Sava yabigarutseho mukiniro yagiranye na Yago aho yavugaga ku buzima bwe bwihariye haba muri cinema nyarwanda abarizwamo ndetse n'ubuzima bwe bwihariye.

Uyu mubyeyi w'abana 2 avuga kuri uyu musore yirinze gutangaza izina rye bamaranye imyaka irenga ibiri mu rukundo bahujwe n'ishuti.

Amuvugaho yagize ati' Sha uriya musore ni igitangaza, yakundaga kuvuga ko ankunda rimwe abibwira umushuti wanjye dukinana muri sinema, umunsi umwe rero uwo mushuti wanjye yaje kuntumira iwe, ngezeyo nasanzeyo umusore ntari nzi naho burya ni umwe wari warankunze.'

Nyuma yo kumenyana no gutangira kuganira, Mama Sava avuga ko byabasabye nk'amezi atatu kugira ngo binjire mu rukundo bya nyabyo.

Kuri ubu Mama Sava yahishuye ko imyaka igiye kuzura ibiri akundana n'uyu musore wanamwambitse impeta y'icyizere mu rukundo.

Icyakora ngo si impeta y'isezerano ryo kubana yambitswe, ahubwo ngo ni ishimangira icyizere cyabo mu rukundo.

Ati 'Ntabwo ari iy'isezerano ryo kubana, oya. Ni impeta y'uko twari twemeranyije gukundana bya nyabyo. Yayinyambitse muri Gashyantare 2022.'
Mama Sava asubiye mu nkuru z'urukundo nyuma y'imyaka hafi itanu atandukanye n'umugabo bari barakoze ubukwe.'

Yakomeje avuga ko urukundo n'uyumusore rutandukanye kandi rumunyuze , yagize ati' Naciye mu nkundo zitandukanye ,harumunu mukundana ukumva uranyuzwe , yakubabaza ukumva uramukumbuye , wamubabaza akagukumbura , uwo muntu rero niwe wampinduriye Isi. ...[Uwo muntu rero niwe nkubwira ' , kugeza izi saha ndabiziko ankunda kandi nanjye ndamukunda'.

Ubusanzwe Annalisa uzwi nka Mama Sava yavutse tariki ya 16 Ukwakira 1996, avukira mu karere i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi , yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-mama-sava-yahishuye-byinshi-ku-musore-wigaruriye-umutima-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)