Byarangiye Amavubi aterekeje muri Cyprus #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'ingimbi zitarengeje imyaka 16 mu mupira w'amaguru, byarangiye iterekeje muri Cyprus mu irushanwa ryateguwe na UEFA kubera kubura visa.

Aba bana batarengeje imyaka 16, bari bamaze iminsi mu mwiherero bitegura iri rushanwa ryatangiye ku munsi w'ejo hashize tariki ya 9 Gicurasi rikagazasozwa tariki ya 15 Gicurasi 2022.

Amavubi aba yarahagurutse tariki ya 7 Gicurasi 2022 ariko aza kubura Visa nk'uko umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabibwiye ISIMBI.

Aba bana ni njoro akaba ari bwo bakoze inama ya nyuma basezerwaho n'abayobozi aho bari bacumbitse kuri Hill Top Hotel babwirwa ko urugendo rutakibaye, uyu munsi bakaba bari busubire iwabo.

Iri rushanwa Amavubi yagombaga kwitabira, ni ibihugu 4 byagombaga kurikina ari byo; Lativia, Rwanda, Montenegro na Cyprus yaryakiriye.

Amavubi U16 ntakigiye muri Cyprus



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byarangiye-amavubi-aterekeje-muri-cyprus

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)