Carcarbaba izwiho gucuruza imodoka nshya, niy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 29/05/2022 ni bwo mu mujyi wa Kigali habaga irushanwa rya Kigali international Peace Marathon, irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 17 ariko riza kugaragaramo udushya twinshi.

Bimwe mu byaranze iri rushanwa ni imodoka yari iyoboye abitabiriye iri rushanwa, yagaragaye mu maso y'abantu nk'aho ari imodoka batari basanzwe bazi ndetse banabona ku butaka bw'u Rwanda.

Iyi modoka yitwa T5 EVO yari ifite inshingano zo kugenda iyobora abakinnyi mu cyerekezo bagomba gusorezamo irushanwa, no kubashakira inzira imenyesha abari imbere ko hari igikorwa cya Siporo kirimo kuba.

Iyi modoka kandi iri mu mabara y'ubururu bwerurutse, yakozwe n'uruganda rwa Dong feng rubarizwa mu Bushinwa, aho yagiye ku isoko bwa mbere muri Werurwe 2021. Iri mu bwoko bw'iza 'Sports' ariko zigiye hejuru (SUV).

Si iyi modoka gusa uru ruganda rwa Dong Feng Motors rukora ndetse zageze no mu Rwanda, kuko ubu hari n'izindi modoka zirimo; Ubwoko bw'imodoka zirimo iya Forthing SX5 SUV, Dongfeng Rich 6 Pickup, Forthing T5 EVO SUV, Forthing Lingzhi M3 Plus MPV n'izindi.

Carcarbaba ifite ubwoko bwinshi bw'imodoka ikura mu Bushinwa

Kugira ngo izi modoka zigere mu Rwanda ndetse zishyirwe ku isoko, habayeho ubufatanye bwa Carcarbaba ari nayo izigeza mu Rwanda ndetse ikanazicuruza.

Iyi modoka ifite moteri ya Mitsubishi 4A95TD ndetse n'ikoranabuhanga ryo guhinduranya vitesi rya 'Getrag 7-speed dual-clutch wet transmission' rikoreshwa cyane cyane ku modoka nka BMW M3,Ferrari 458, Mercedes-AMG GT na Ford GT. Ni imwe mu modoka za 'Sports' zikoresha amavuta macye kuko inywa litiro 6,6 za Esanse  kuri kilometero 100.


Bugingo Ernest ushinzwe ubucuruzi muri Carcarbaba ari nayo izana izi modoka mu Rwanda aganira n'itangazamakuru, yatangiye asobanura impamvu bateye inkunga irushanwa rya Kigali International Peace Marathon. Ati: "Twahisemo kuza kwifatanya ndetse no gutera inkunga Kigali International Peace Marathon kuko twari tuzi ko tuzahahurira n'abantu benshi, kandi mu buryo bwo guhura n'abakiriya bacu tugasabana tukanakora siporo twese."

Itsinda ry'abakozi ryari rihagarariye Carcarbaba muri Kigali International Peace Marathon

Jackey Tan Umuyobozi Mukuru wa Carcarbaba yavuze ko impamvu bahisemo kuzana imodoka nshya mu Rwanda, ibintu bitari bimenyerewe, ari uguhindura imyumvire y'abantu bakundaga kugura imodoka zakoreshejwe ndetse no gushyigikira gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije. 

Ati: "Twatangiye ubu bucuruzi tubizi ko abantu benshi mu Rwanda bakunda kugura imodoka zishaje ariko dushaka guhindura iyo myumvire mu kugira ngo abantu bagendere mu modoka nshya tunashyigikira gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije kuko imodoka zacu zitanduza ikirere".

Yakomeje ati "Twe ubu imodoka dufite uhereye no kuri iriya mwabonye mu irushanwa yageze ku isoko mu 2021, urumva ko ari iya vuba kandi irakomeye ndetse ntinahenze. Ubufatanye dufitanye n'inganda zo mu Bushinwa buzatuma abanyarwanda tubahindurira imyumvire y'imodoka bagura, ahubwo ajye agura imodoka ki itariki imwe n'umuntu wo mu Bushinwa yayiguriyeho ipfa kuba ikigera ku isoko."

Jackey Ten yavuze ko uru ruganda rwa DongFeng rwatangiye mu mwaka wa 1969 rukora imodoka zitandukanye zirimo izitwara imizigo, ndetse n'izishobora kwifashishwa n'abantu mu ngendo zitandukanye.

Iyi modoka niyo yayoboraga abantu ibice bagenda banyuramo




Carcarbaba izana mu Rwanda imodoka nshya kandi zitanduza ikirere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117615/carcarbaba-izwiho-gucuruza-imodoka-nshya-niyo-yatanze-imodoka-yari-iyoboye-abakinnyi-muri--117615.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)