Mu kiganiro na IGIHE, Karasira yavuze ko aya makuru ari impamo ndetse ko afite ibyishimo n'umugabo we.
Ati 'Inzozi za benshi bashinga urugo haba harimo kugira abana, gushibuka tukagira abadukomokaho. Nanjye n'umutware wanjye nicyo twifuzaga kandi twasabaga Imana. Bityo kuba Imana yaduhaye impano y'umwana tugiye kwibaruka ni impano iruta izindi zose bityo tukaba twuzuye ibyishimo bitabasha gusobanurwa n'amagambo.'
Yongeyeho ati 'Bivuze ko tugiye gufata indi nshingano y'icyubahiro yo kurera no kuba ababyeyi muri ubu buzima kandi ntiwabona icyo ubinganya.'
Yavuze ko we n'umugabo batari bemeza umubare runaka w'abana bateganya kubyara, gusa avuga ko batifuza kubyara abana benshi. Ati 'Twifuza kuzabyara bake tuzabasha kurera, tugaha ubuzima n'uburere byiza bikwiye nk'uko Imana ibidusaba kandi Imana ibidufashijemo.'
Abanyarwanda batuye muri Amerika baherutse gukorera Karasira n'umugabo we ibirori byo kwitegura umwana (Baby Shower), byakozwe bigizwemo uruhare n'abanyamuryango ba Diaspora ya Maine. Abari ku ruhembe rw'iki gikorwa bari barimo Naomi Lincoln, Divine Irakoze uzwi nka Mama Igor, Honorine Gihozo na Micky Sindayigaya.
Karasira yabwiye IGIHE ko benshi atari abazi, ati 'Byari ibirori bidasanzwe kuko benshi ntitwari tubazi ariko batweretse urukundo rudasanzwe. Ndifuza ko twakomeza kwerekana ubumwe n'urukundo by'Abanyarwanda batuye muri Maine kuko byaraturenze pe.'
Uyu muhanzi kandi yavuze ko atigeze agorwa no gutwita ku buryo bitamubujije gukora ibikorwa bya muziki bitandukanye, kandi akaba yiteguye kurera no kuzakomeza gukora umuziki nta nkomyi.
Karasira azitabira ibitaramo n'amaserukiramuco menshi yatumiwemo muri Amerika. Aritegura gukora igitaramo gikomeye mu mpera z'uyu mwaka, mu gihe afite ibitaramo byo kuzenguruka muri Amerika azakora umwaka utaha.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Gicurasi 2021.
Ubu bukwe bwabo bwitabiriwe n'abantu 20 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umuhanzikazi Liza Kamikazi wamamaye mu muziki niwe wari 'Marraine' wa Clarisse Karasira.
Umugabo we Ifashabayo Dejoie yahisemo Umurinzi w'igihango Gasore Serge ko ariwe wamubera 'Parrain'.
Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.
Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubucuti bwabo butangira ubwo. Uko ubucuti bwabo bwarushagaho kwaguka, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by'umuziki n'ibindi.
Reba indirimbo yitwa 'Angelina' Karasira aheruka gushyira hanze
Amafoto: Pacific Kwizera
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/clarisse-karasira-arakuriwe